
Umukinnyi Cristiano Ronaldo, bikomeje kuvugwa ko ashobora kuva mu ikipe ya Al nassr akagaruka mu ri shampiona y’Ubwongereza cyangwa agasubira muya espagne.
Impamvu nyamukuru ishobora gutuma ava muri iyi kipe yo muri Soudi arabia, ngo nuko atisanzurara.
Umunya brazil Livaldo, wakanyujijeho mu makipe atandukanye arimo nka Real Madrid, yavuze ko Ronaldo yashutswe na kontaro ibyibushye yasinye mu ikipe ya Al Nassr maze ibyishimo abisimbuza amafaranga.
Avuze, ibi mu gihe mu minsi ishize, Cristiano aherutse gusabirwa kwirukanwa nyuma y’uko Al nassr itsinzwe na Al Hilal ibitego 2-0 akagaragara yifashe ku bugabo, ibintu bifatwa nk’ikizira, nyamara mu gihe yari mu Burayi yisanzuraga uko abyumva.
Rivaldo avuga ko abakinnyi benshi birukankira muri Soudi Arabia, bagahabwa amasezerano ku mafaranga menshi ariko ubuzima bwabo bukaba nk’ubufungiranye bityo bakabaho batishimye.
Uyu mukinnyi wakanyujijeho asanaga, Cristiano akwiye kugaruka mu ikipe ya Real Madride yahoze akinira akaba ariho azasoreza umupira w’amaguru.


