Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter nta kindi kiri kuhavugwa usibye umukinnyi Cristiano wongeye kwigaragaza mu yindi shusho yo gufotora atamenyereweho .

Ku rukuta rwe rwa Twitter hakomeje gusakara amafoto, uyu mugabo afite camera afotora bagenzi be ubwo bari bari mu myitozo ku kibuga ikipe ye yakoreragamo imyitozo.
Aba bakinnyi batunguwe no kubona Critiano afashe Camera akayerekeza kuri bagenzi be maze afata amafoto meza cyane yanakunzwe.
Ibi byatumye benshi bahishurirwa ko afite indi mpano abantu batari bazi ndetse bamwe banavuga ko aramutse aretse umupira akayikomeza ishobora no kumutunga.







