beggar-havana-cuba-DA58MK

Cuba: Minisitiri yeguye nyuma yo gutangaza ko igihugu nta basabirizi gifite

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w鈥檜murimo muri Cuba, Marta Elena Feit贸 Cabrera, byabaye ngombwa ko yegura ku mirimo ye nyuma yo gutangaza ko kuri iki kirwa kiyobowe n鈥橝bakomunisiti nta basabirizi bahaba.

Minisitiri yari yavuze ko muri Cuba nta “basabirizi” bahaba kandi n’ababikora ari abantu bahisemo gushaka “amafaranga yoroshye”, nk’uko yabivuze.

Amagambo ye yavugiwe mu nama y鈥檃badepite, yanenzwe cyane n鈥橝banya Cuba mu gihugu ndetse no mu mahanga, bituma perezida w鈥檌cyo kirwa, Miguel D铆az-Canel afata umwanzuro. Uyu minisitiri w’umugore yahise yegura bidatinze.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko urwego rw’ubukene n’ibura bw’ibiribwa bwarushijeho kwiyongera muri Cuba kuko ikomeje guhangana n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu.

Feit贸 Cabrera yatangaje ibi mu ntangiriro z’iki cyumweru mu nama y’Inteko ishinga amategeko.

Yagize ati: “Nta basabirizi baba muri Cuba. Hari abantu bigira abasabirizi kugira ngo babone amafaranga yoroshye”.

Byongeye kandi, Feit贸 Cabrera yashinje abantu bashakisha amaramuko mu myanda “gukora ibikorwa byo gushaka ibikoresho byakoreshejwe bisubirwamo mu buryo butemewe”.

Minisitiri ntabwo yatekereje uburakari n’umujinya ibitekerezo bye byatera ndetse n’uko byagaragaje ubuyobozi bw’igihugu nk’ubutita ku baturage, kandi ari ubw’igitugu.

Perezida D铆az-Canel yanenze Feit贸 Cabrera mu nama y’abadepite, nubwo atavuze izina rye, avuga ko ubuyobozi budashobora kwitandukanya n’ukuri” kw’abaturage.

Soma Izindi Nkuru