Czech: Umuntu witwaje intwaro yishe arashe abasaga 10 muri kaminuza yizemo

Sangiza iyi nkuru

Repubulika ya Czech yatangaje umunsi w’icyunamo ku rwego rw’igihugu ku wa Gatandatu nyuma y’uko umuntu witwaje imbunda yishe abantu 14 agakomeretsa 25 muri kaminuza y’i Prague.

Perezida Petr Pavel yagaragaje “akababaro gakomeye” n “” umujinya kubera gutakaza ubuzima bidakenewe na gato “.

Uyu muntu witwaje imbunda, polisi yavuze ko “yivuganye”, ngo yaba yarishe na se kandi ashobora kuba afite uruhare mu rupfu rw’abantu babiri mu cyumweru gishize.

Ni kimwe mu bikorwa byo kurasa abantu mu kivunge bibamaze kuba mu mateka y’u Burayi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Irasa ryatangiye ahagana mu ma saa 15h00 ku isaha yaho (14h00 GMT) ku wa Kane mu nyubako y’ishami ry’ubuhanzi rya Kaminuza ya Charles rwagati mu murwa mukuru wa Czech.

Umuntu witwaje imbunda yarasiye muri koridoro no mu byumba by’amashuri by’inyubako, bigaragara ko yicaga atarobanuye, mu gihe abakozi n’abanyeshuri bakoresheje ameza n’intebe mu kwikingira amasasu.

Amashusho ateye ubwoba yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu basimbuka bahunga ndetse n’urusaku rwinshi rw’amasasu.

Polisi ivuga ko uwo muntu witwaje imbunda w’imyaka 24 yari umunyeshuri muri iyo kaminuza kandi nta byaha yari afite mbere, nubwo bongeraho ko yari afite “imbunda nyinshi n’amasasu”.

Mbere y’uko ajya kurasa abantu, abapolisi bari bakiriye amakuru avuga ko uyu ashobora kuba yari yerekeje i Prague avuye mu mujyi uri hafi yaho agamije kwiyahura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *