Umuhanzi, umushyushyarugamba, umwanditsi w’indirimbo D Banj, yatangaje ko kampani ye imaze gutera imbere ku buryo yishimira kuba ari mu bantu bafite miliyoni 100 z’amadolari.
Uyu muhanzi uherutse kwibaruka umwana w’umuhungu ku mugore witwa Didi Kilgrow bashyingiranywe mw’ibanga, yashyize hanze ubuzima bwa Campany ye yitwa CREAM RECORDS yashinze mu myaka ishize, avuga ko bamaze gutera imbere ku buryo bukomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
D Banj yagize ati:’’ Mu mwaka umwe gusa ushize inzozi zahoze mu mapuro zabaye impamo uyu munsi, twatangiye ari gufasha abahanzi bashya batuye muri Nigeria muri 2012, abahanzi barabonetse nyuma none twabaye umuyoboro ukomeye, ukwirakwiza impano zitari zizwi, inzu itunganya umuziki yanjye D CREAM RECORDS ubu duhagaze agaciro ka miliyoni 100 z’amadolari, ni icyubahiro kinshi, ndashimira Imana, umuryango wanjye, abafana banjye, abo dukorana bose, ndagirango mbabwire nti ntakidashoboka mu kwizerera mu Mana no kwizerera muri mwe’’ .
Biramutse aribyo, D Banj yaba ariwe muhanzi wa mbere ukize kurusha abandi ku mugabane wa Afurika, Dukurikije urutonde ruheruka gushyirwa hanze n’ikinyamakuru Forbes rw’uburyo abahanzi bakurikirana mu kugira agatubutse.
Urutonde rwasohowe na Forbes Africa ku bufatanye na televiziyo mpuzamahanga yo muri Afurika y’Epfo, Channel O, rwagaragajeko abahanzi barimo Akon, Davido, Wizkid, Don Jazzy, ndetse na Jidenna aribo baza mu myanya y’imbere mu kugira agatubutse kuri uyu mu gabane.
Uru rutonde rwavugaga ko Akon ukomoka muri Senegal, ariko uba muri Amerika ariwe muhanzi ufite agatubutse ku bakomoka kuri uyu mugabane na Miliyoni 80 z’amadolari, P Square bazaga ku mwanya wa 2 na Miliyoni 70 z’amadolari, mu gihe Don Jazzy yazaga ku mwanya wa 3 na Miliyoni 35 z’amadolari.
D Banj uvuga ko ageze kuri miliyoni ijana yari ku mwanya wa 4 na miliyoni 25 z’amadolari bivuze ko kuba yemeza ko agize miliyoni 100 yahita aza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bahanzi bafite agatubutse.
Amazina ye nyakuri ni Oladapo Daniel Oyebanjo uzwi nka D Banj mu muziki. Yavutse tariki ya 09 Kamena 1980, nyuma y’umuziki ni umucuruzi, anakora ibiganiro kuri televiziyo. yatwaye ibihembo byinshi mu muziki nka Best African Act muri MTV Europe Music Awards 2007, ndetse yatwaye Artist of the Year muri MTV Africa Music Awards 2009, tutibagiwe Best International Act: Africa muri 2011 BET Awards.
D Banj yigeze kuba umuhanzi wagurishije cyane ku mugabane wa Afurika anabihererwa igihembo muri 2014 World Music Awards, mu bihembo yishimira cyane harimo icyo yatwaye nka Evolution award muri 2015 MTV Africa Music awards.
Zimwe mu ndirimbo za D Banj zamenyekanye cyane harimo nka “Oliver Twist“, ‘’Fall in Love’’, ‘’Finally’’ n’izindi. Muri 2016 D’Banj yavuzweho kuba ariwe muhanzi ukize muri Nigeria n’ikinyamakuru kitwa T.I.N Magazine, gusa ibi ntibyahawe agaciro cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com


