Umuhanzikazi Da Queen, wamenyekanye mu ndirimbo “Akandiko”, yakoranye na Riderman, aratangaza ko agarukanye imbaraga nyinshi muri muzika ahanini ashingiye ku bunararibonye avanye mu gihugu cya Zambiya, aho asigaye atuye we n’umuryango we.
Da Queen amaze imyaka itatu muri Zambia, avuga ko byabaye ngombwa ko we n’umuryango we bakomereza ubuzima muri iki gihugu, kuri we ngo ni amahirwe yagize kuko yigiye byinshi muri Zambiya bizamufasha kwagura muzika ye.
Mu kiganiro na Bwiza.com, ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Carlo”, uyu muhanzi yakomoje ku buzima yanyuzemo muri iki gihugu cyari gishya kuri we, ndetse anavuga ingamba agarukanye muruhando rwa muzika.
Yagize ati“ Iyi ndirimbo Carlo nayihimbiye umwana wanjye , umwana ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ni umukobwa wanjye, yampaye ibyishimo ntatekerezaga bituma mfata icyemezo cyo kumuririmba, ubu nabizeza ko ngarutse mu ruhando rwa muzika kandi sinteze gusubira inyuma, nigiye byinshi ku muziki wa Zambiya uburyo abahanzi baho bakora kinyamwuga nanjye nibyo ngiye gukora, abakunzi banjye ndabizi ko bari bankumbuye ariko ndagirango mbamenyeshe ko igihe ari iki nkabereka ko nyiri wawundi, inganzo ntaho yagiye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko bimwe mu byatumye aba ahagaritse umuziki, ari ukubera ibihe yanyuzemo byo kwibaryuka ndetse no kwita kumwana we, kugeza ubu ngo umwanya warabonetse igisigaye ni ugukora umuziki.
Da Queen yamenyekanye mu ndirimbo yakoranye na Riderman yitwa “ Akandiko’, yumvikana kandi mu ndirimbo yakoranye n’abaraperi barimo Jay C na Bull Dog yitwa “Isugi’.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


