img-20210317-wa0021.jpg

Danny uherutse gupfa urw’amayobera yasezeweho bwa nyuma (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Nsabigaba Jean Paul wamenyekanye nka Danny uherutse gupfa urupfu kugeza ubu rukiri amayobera, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, mu gahinda kenshi n’amarira.

Danny yaba yarapfuye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021 azize urupfu rutaramenyekana kugeza ubu, aho mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho yasanzwe amanitse ku cyuma mu kibuga cy’umupira w’amaguru hafi yaho yari atuye mu Kagari ka Nyamata, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye mu Karere ka Rwamagana, witabirwa n’abo mu muryango we n’inshuti.

img-20210317-wa0021.jpg

Abamuzi n’abababaye hafi ye bavuga ko ari umuntu wakundaga abantu kandi ,kandi yari n’umuririmbyi mwiza, cyane ko ari umwe mu bagize korali Kingdom of God Ministries iri mu zikomeye mu gihugu.

Uwitwa Jules wabanaga na Danny mu nzu imwe muri Nyamata, yavuze ko yasize byinshi byo ku mwibukiraho. Ni we kandi abaturanyi bahamagaye, bamubwira ko babonye umurambo wa Danny umanitse ku cyuma, mu gitondo cya tariki ya 8. Ati: “Igihe cye yabayeho yagikoresheje neza kandi twizeyeko tuzongera tukamubona. Biragoye gusezera umuntu saa moya z’ijoro akazindukira ku murambo saa kumi n’imwe. Ni shushyo ntazibagirwa. Ni wa muntu wajyaga kuryama akabwira ngo , ‘ndagukunda muvandimwe, ijoro ryiza!’ Tuzamukubura kandi turamukunda.”

Umugore wa Danny, Mutezinka Soleil mu gahinda kenshi, yavuze ko urupfu rw’umugabo we rwatunguranye cyane. Ati: “Nabanje gutekereza ko Imana itabaho.” Avuga ko bitoroshye kuzasobanurira umwana we ko se yapfuye, atakiriho, agasaba umuryango wa nyakwigendera kuzamukundira umwana umugabo nk’uko na we yamukundaga.

img-20210317-wa0020.jpg
Mutezinka Soleil yasezeranye na Danny imbere y’Imana mu 2019, amusigiye umwana umwe

Mutezinka uzwi nka Soso, yakomeje ati: “Yagiraga inshuti nyinshi, ngashima Imana yampuje na we. Habaye hari ikiguzi umuntu yatanga kugira ngo agaruke, natanga buri kimwe.”

Umuyobozi wa Kingdom of God, Michael Ngaga Sinkabumwe we yavuze ko mu buzima bwa Danny bwa gikirisitu “yari umwanditsi w’indirimbo zacu zose zagiye zikundwa, nk’ubu umuzingo (album) tugiye gusohora indirimbo zizaba ari 10 ariko 9 zanditswe na Danny. Ni indirimbo zishigiye kuri Bibiliya cyane. Yari akiri muto mu myaka ariko mu bikorwa yari munini.”

img-20210317-wa0023.jpg
Michael uyoboye Kingdom of God ahamya ko Danny yari afatiye runini iyi korali

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *