Perezida Magufuli yapfuye
Visi Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, amaze gutangaza ko Perezida Dr. John Pombe Magufuli yapfuye kuri uyu wa 17 Werurwe 2021. Suluhu yatangarije iyi nkuru ku kigo cya Tanzania cy’itangazamakuru, TBC (Tanzania Broadcasting Corporation), aho avuga ko Perezida Magufuli yapfiriye mu bitaro by’i Dar es Salaam azize indwara y’umutima. Yagize ati: “Ndabamenyesha […]
Danny uherutse gupfa urw’amayobera yasezeweho bwa nyuma (Amafoto)

Nsabigaba Jean Paul wamenyekanye nka Danny uherutse gupfa urupfu kugeza ubu rukiri amayobera, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, mu gahinda kenshi n’amarira. Danny yaba yarapfuye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 7 Gashyantare 2021 azize urupfu rutaramenyekana kugeza ubu, aho mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho yasanzwe amanitse ku […]
Umucungagereza yafashwe amashusho asambana n’imfungwa
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa muri Afurika y’Epfo, rwatangaje ko rwakozwe n’ikimwaro nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu bacungagereza asambana n’imfungwa. Byabereye muri gereza ya Ncome iherereye mu ntara ya KwaZulu-Natal, mu gice cy’Uburasirazuba bwa Afurika y’Epfo. Umuvugizi w’Urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Singabakho Nxumalo, yavuze ko ibyabereye muri iriya gereza […]
Joe Biden yavuze ko Putin ari umwicanyi, agomba kubiryozwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden kuri uyu wa 17 Werurwe 2021 yatangaje ko mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ari umwicanyi kandi agomba kubiryozwa. Nk’uko Reuters ibivuga, ni ubutumwa uyu Mukuru w’Igihugu yatambukirije mu kiganiro yagiranaga n’umunyamakuru Geore Stephanopoulos wa televiziyo ABC, nyuma ya raporo yasohowe n’urwego rw’ubutasi ishinja ibiro […]
Le gouvernement fait demi-tour sur la taxe foncière
Le gouvernement a suspendu l’augmentation des taxes foncières (propriétés immobilières) jusqu’à nouvel ordre, selon le ministre des Finances et de la Planification économique, Dr. Uzziel Ndagijimana. La décision est l’une des résolutions du cabinet du 15 mars dans lesquelles le gouvernement a également assoupli les restrictions de Covid-19 alors que les nouvelles infections chutent et […]
Rusizi: Igihembwe cya 2 kirangiye hari amashuri atarabona abarimu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bugifite icyuho mu burezi gitewe n’uko hari bimwe mu bigo by’amashuri kugeza ubu bitarabona abarimu bose bakenewe, mu kwishakamo ibisubizo ngo hakoreshwa bamwe mu barimu basanzwe bigisha andi masomo muri ibyo bigo mu kugerageza kuziba icyo cyuho, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel akizeza ababyeyi, […]
USA: Ku nshuro ya mbere mu mateka umusangwabutaka yagizwe minisitiri
Ku nshuro ya Mbere mu mateka, Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Mbere ushize yemeje Umunyamerikakazi w’umusangwabutaka, Deb Haaland w’imyaka 58 y’amavuko, ku mwanya wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Deb Haaland, umudemokarate wari uhagarariye New Mexico mu nteko, yanabaye umwe mu bagore babiri b’Abanyamerikakazi b’Abahinde bo muri Amerika b’ababasangwabutaka batorewe kujya mu nteko ishinga […]
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko RwandAir itunguka, gusa ‘igira uruhare mu iterambere’
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel yatangaje ko sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir itunguka, ariko n’ubwo bimeze bityo ikaba igira uruhare mu iterambere. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru The African Report nk’uko bigaragara mu nkuru yacyo cyasohoye kuri uyu wa 17 Werurwe 2021. Minisitiri Ndagijimana yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije byinshi, […]
Leta za Nebraska na Colorado zirarebana nabi ku bwo kurya inyama
Nyuma yuko leta ya Colorado muri Amerika itanze itangazo isaba abaturage kwirinda kurya inyama, leta ya Nebraska baturanye yayihanangirije bikomeye. Avugira mu iduka ryo mu ibagiro, Guverineri Pete Ricketts wa leta ya Nebraska, wo mu ishyaka ry’abarepubulikani, yavuze ko igikorwa cya leta ya Colorado ari “igitero kitaziguye ku mibereho yacu”. Yatangaje itariki ya 20 y’ukwezi […]
Burundi: Umupfumu wari waramaze abantu barimo n’Abanyarwanda yahawe igihano gisumba ibindi
Umugabo witwa Mitima Joseph wo muri komine Bugabira ho mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abantu umunani. Mitima w’imyaka 63 y’amavuko bivugwa ko ari umupfumu, yari yaratawe muri yombi ku wa 11 Werurwe, nyuma y’isaka abashinzwe umutekano bakoreye mu rugo rwe. Icyo gihe iwe […]
Uganda: Col Kaka wahoze akuriye ISO yanze akazi ko kuba ambasaderi muri Angola
Perezida Yoweri Museveni arimo arashaka ambasaderi mushya yohereza muri Angola nyuma y’aho uwahoze ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano imbere mu gihugu (ISO), Col Frank Kaka Bagyenda yangiye uyu mwanya yari yahawe nyuma yo gukurwa ku buyobozi bw’uru rwego. Iyi nkuru dukesha Chimpreports, iravuga ko mu Ugushyingo, umwaka ushize wa 2020, Col Kaka yanze kwitaba Komite […]
Shaddyboo yameneye abagabo ibanga ry’ibisigaye bishimisha abagore bitari amafaranga
Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Shaddyboo’, yameneye abagabo ibanga ry’uko hari ibindi bakwiye guha abagore babo mu rwego rwo kubashimisha bitari amafaranga. Shaddyboo yabigarutseho mu gihe byakunze kuvugwa ko abagore n’abakobwa bakunda ubuzima bworoshye, bikaba byiza iyo abakunzi babo bafite agatubutse, imodoka zihenze ndetse bakunze kubatunguza impano. Shaddyboo mu butumwa yanyujije kuri […]
RDC: Abaturage babiri bapfiriye mu guhangana hagati yabo n’abasirikare
Abaturage babiri bari mu myigaragambyo bishwe ubwo bahanganaga n’abasirikare ba FARDC kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Werurwe, mu gasantere k’ubucuruzi gaherereye ahitwa Marabo, muri Teritwari ya Irumu mu majyepfo ya Bunia. Umuyobozi w’aka gace yavuze ko urubyiruko rwari rwarakaye rwigaragambyaga rwamagana itabwa muri yombi ry’abasivili 10 bari bafashwe n’abasirikare mu gace ka Nyakasate, gaherereye […]
Ntabwo umuturage yaba umupagasi wa leta, niyo igomba kuba umupagasi we – Dr Kayumba
Dr. Christopher Kayumba, washinze ishyaka RPD (Rwanda Platform for Democracy) asanga leta ikwiye kuba umukozi w’abaturage aho kuba umubyeyi w’abaturage. Ni mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza.TV na Bwiza.com kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’umunsi umwe atangaje ku mugaragaro ishingwa ry’iri shyaka rije ryiyongera ku yandi akorera mu Rwanda nubwo ritarandikwa. Mu bintu avuga ko […]
Mahama: Impunzi z’Abarundi zagenewe inkunga ya miliyoni 839 Rwf
Guverinoma y’u Buyapani yageneye impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama mu Rwanda inkunga y’amadolari ya Amerika 856,136 (abarirwa muri miliyoni 839 z’amafaranga y’u Rwanda) yo kuzifasha mu buryo butandukanye muri uyu mwaka w’2021. Nk’uko ishami ry’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) ryo mu Rwanda ryabitangaje tariki ya 15 Werurwe 2021, iyi nkunga y’u Buyapani […]
Tanzania: Abandi banyapolitiki 4 batavuga rumwe n’ubutegetsi bahungiye muri Kenya
Abanyapolitiki bane batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania bahungiye muri Kenya bavuga ko bafite imoungenge z’umutekano wabo, mu gihe hashize iminsi 17 Perezida John Pombe Magufuli atagaragara mu ruhame. Aba banyapolitiki uko ari bane bava mu Karere ka Rorya, mu majyaruguru y’igihugu bari bafite imyanya muri njyanama hagati ya 2015 na 2020 aho batorewe ku iturufu […]
Umutoni Naomi wari Cepine muri UR yitabye Imana
Umutoni Naomi wari Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda aho yari ahagarariye abanyeshuri bagenzi be (Cepine), yitabye Imana ejo ku wa Kabiri. Inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa yamenyekanye mu gitondo cy’Ejo ku wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe, mbere yo kwemezwa n’Ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (URSU). Iri huriro kuri Twitter ryagize riti: “Ihuriro […]
Uwimana wagaragaye ahondagura umwana, yigeze gushaka kwica se n’umugabo we_Byinshi kuri we
Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye akavidewo kagaragaza umugore uhondagura umwana byaje kumenyekana ko afite imyaka 5 y’amavuko, amuterura, amutura hasi ndetse amukandagira mu gatuza no ku mutwe. Iyi videwo yahererekanwe ahantu henshi ndetse wasangaga abatuye mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba batekereza ko byabereye iwabo. Hari abaketse ko byabereye mu Rwanda, abandi […]
Tanzania: Umwana yamaze imyaka isaga ibiri arerwa n’inkende nyuma yo kujugunywa na nyina (videwo)
Umwana w’umuhungu bahisemo kwita Joseph Bukombe Mabula yamaze imyaka isaga ibiri arerwa n’inkende mu ishyamba rya Bukombe mu Ntara ya Geita, nyuma yo kujugunywa na nyina. Uyu yaje gutoragurwa n’abamukerarugendo bamubonye inkende yirirwa imuteruye, imusimbukana mu biti. Abaturage bagerageje kumutabara ariko inkende iba ibamba, hitabazwa ababishinzwe. Abashinzwe iby’inyamaswa mu Ishyamba ray Bukombe byabasabye kwica iyo […]
Real Madrid na Manchester City ziyongereye ku makipe azakina 1/4 cya Champions league
Ikipe ya Real Madrid na Manchester City, ziyongereye ku makipe azakina ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League, nyuma yo gusezerera Atalanta na Borussia Mönchengladbach. Madrid y’umutoza Zinedine Zidane yatsinze Atalanta yo mu Butaliyani ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo cya 4-1. Real Madrid yakiriye uyu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu gihe yari yatsinze ubanza wabereye […]
Ubutasi bw’Amerika buvuga ko u Burusiya bwashatse kongera kwivanga mu matora
Perezida w’ u Burusiya, Vladimir Putin birashoboka ko yahaye uruhushya ibikorwa byo kugerageza kugena ibyavuye mu matora y’Amerika ashaka ko uwari Perezida Donald Trump ayatsinda, nkuko bivugwa n’abakuriye ubutasi bw’Amerika. U Burusiya bwakwirakwije “ibirego biyobya kandi bidafite ishingiro” bijyanye na Joe Biden waje gutsinda ayo matora, nkuko raporo ya leta y’Amerika ibivuga. BBC ivuga ko […]
Zlatan Ibrahimovic yasubiye mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka 5 asezeye

Umukinnyi w’ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani, Zlatan Ibrahimovic, yasubiye mu ikipe y’igihugu ya Suède kugira ngo ayifashe gushaka itike yo kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizaba mu 2022. Ni nyuma y’imyaka itanu uyu mukinnyi w’imyaka 39 y’amavuko yari amaze ayisezeyemo mu buryo budasubirwaho. Zlatan amaze kwemeza ko agiye kongera gukinira Suède, yifashishije urubuga rwa […]
CSP Kayumba na bagenzi be baregwa kwiba Frw miliyoni 9 uwari ufungiwe i Mageragere
Inyandiko y’urukiko ivuga ko uwari ukuriye gereza ya Nyarugenge iri i Mageregere, Chief Superintendent of Prisons (CSP) Kayumba Innocent, Superintendent of Prisons (SP) Eric Ntakirutimana wari umwungirije muri Kigali bafunzwe baregwa kwiba umwe mu bayifungiyemo ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza agera ku Frw miliyoni icyenda. Chief Superintendent of Prisons (CSP) Kayumba Innocent wari ukuriye iyi gereza, Superintendent […]