Burundi: Umupfumu wari waramaze abantu barimo n’Abanyarwanda yahawe igihano gisumba ibindi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Mitima Joseph wo muri komine Bugabira ho mu ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abantu umunani.

Mitima w’imyaka 63 y’amavuko bivugwa ko ari umupfumu, yari yaratawe muri yombi ku wa 11 Werurwe, nyuma y’isaka abashinzwe umutekano bakoreye mu rugo rwe.

Icyo gihe iwe habonetse ibintu bitandukanye by’abantu yishe, birimo indangamuntu eshatu z’abantu batandukanye zirimo ebyiri z’Inyarwanda.

Polisi yasanze kandi mu rugo rw’uyu mugabo ibindi bintu bitandukanye birimo amasezerano yo kugurisha moto ebyiri, amafoto atandatu y’abantu batandukanye, amafoto magufi abiri y’abantu batandukanye na terefoni eshatu.

Polisi byanabaye ngombwa ko ijya gusaka ikibanza cyahozemo inzu uriya mugabo yahoze atuyemo, ibonamo imibiri y’abantu bane, imigozi itatu bikekwa ko yakoreshejwe mu kubaniga, ndetse n’imyambaro y’ingeri zitandukanye.

Urubanza rwa Mitima rwatangiye ku itariki ya 15 rusozwa ejo hashize ku wa 16 Werurwe, aburana yemera ibyo yaregwaga.

Uretse kuba uriya mugabo yakatiwe icya burundu, yanategetswe guha indishyi z’akababaro abo yiciye abantu bamaze kumenyekana igera ku miliyoni 55 z’amafaranga y’amarundi.

Urukiko rukuru rwa Kirundo rwaciye ruriya rubanza, rwanaciriye urubanza abantu bakekwagaho kumufasha gukora icyaha, barimo Banzira Gordien wahamijwe ubufatanyacyaha mu kwica umugore we Mukagakwaya Josepha, birangira akatiwe imyaka 20 y’igifungo.

Kugeza ubu nta mubare wa nyawo w’abantu bishwe na Mitima Joseph baramenyekana, gusa abo yishe barimo uwitwa Mpawenimana Stanislas yishe nyuma yo kumwambura moto yari afite.

Umuryango w’uyu muntu wahawe imodoka n’indishyi y’akababaro ya miliyoni 10 azatangwa na Mitima Joseph.

Mitima Joseph yahamijwe kandi kwica umusirikare witwa Sindayigaya Nestor wari ugiye kumwishyuza amafaranga y’inzu ye yari yaramukodesheje, yarangiza akayibohoza ndetse akanayiyandikaho.

Abandi yahamijwe kwica barimo Nemeyimana Hamdoun umuryango we wasubijwe Moto yari yaratwaye, ndetse ukazahabwa n’indishyi y’akababaro za miliyoni 10.

Mukagakwaya Josepha na we wishwe n’uriya mupfumu we umuryango we uzahabwa imiliyoni 10 z’indishyi y’akababaro azatangwa na Mitima Joseph na Banzira Gedeon (umugabo wa Nyakwigendera)

Muri ruriya rubanza kandi abandi bantu batanu bahanishijwe gufungwa imyaka ibiri kubera gukoresha impapuro mpimbano.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *