Umwana w’umuhungu bahisemo kwita Joseph Bukombe Mabula yamaze imyaka isaga ibiri arerwa n’inkende mu ishyamba rya Bukombe mu Ntara ya Geita, nyuma yo kujugunywa na nyina. Uyu yaje gutoragurwa n’abamukerarugendo bamubonye inkende yirirwa imuteruye, imusimbukana mu biti. Abaturage bagerageje kumutabara ariko inkende iba ibamba, hitabazwa ababishinzwe. Abashinzwe iby’inyamaswa mu Ishyamba ray Bukombe byabasabye kwica iyo nkende ngo bavane uyu mwana mu ishyamba, bamujyana mu kigo cyo kumufasha cyitwa Upendo Daima cha Malimbe kiri i Mwanza. Byasabye ko hagendewe ku muco w’ubwoko bw’Abasukuma bahisemo kumwita Bukombe aho yatoraguwe naho Mabula ngo ni uko yavutse mu gihe cy’imvura. Umwe mu bayobozi mu kigo cya Upendo Daima cha Malimbe, avuga ko uyu mwana yaje atabasha kuryama mu ijoro, guterana amabuye, kwituma aho abonye gusa ubu ngo yarahindutse. Ngo ubu akunda kurya umuneke, yahabwa ubugari n’ibishyimbo, akabanza kurya ibishyimbo, ubugari akaburya nyuma. Ku kijyanye no kuvuga, avuga amagambo make gusa byagera ku bantu bakuru bikaba bigoye. Avuga ko hari igihe yasakuzaga mu ijwi riteye ubwoba, akaba acecetse, akunda gushushanya, agira isoni cyane. Uyu muyobozi avuga ko Bukombe afite imyaka 13, yatangiye kwiga ahitwa Nyamalango. Avuga ko ubu Mabula Bukombe akeneye ubufasha mu by’imitekerereze kugira ngo agaruke mu buzima busanzwe. Kugeza ubu ntiharamenyekana nyina w’uyu mwana nk’uko AYO TV dukesha aya mashusho ibitangaza. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

2 Responses
Tanzania: Umwana yamaze imyaka isaga ibiri arerwa n’inkende nyuma yo kujugunywa na nyina (videwo)
Birababaje ariko kuba iyo nkende yamutoraguye ikamurera,abana b’abantu barayishe?!kuba inyamaswa yararushije nyina wuwo mwana urukundo n’impuhwe bikarangira mwene muntu ayituye kuyica,bigaragaza ko icyiremwa muntu kimaze kuba kibi mumitekerereze no mumigirire,aho gikora ibibi ngo kiraharanira ibyiza,kikabikora ntagutekereza,ntamutimanama ahubwo mubuhubutsi bwinshi no kwikunda.Ubwo iyo nzirakarengane y’inkende bayishe bitwaje kurengera uwo mwana,birengagiza ko imumaranye imyaka 2 yose imurera.Nukuri abishe iyo nkende bakwiye kubihanirwa nkuwishe umuntu akamwambura umwana yitoraguriye.RIP iyo nkende.