USA: Ku nshuro ya mbere mu mateka umusangwabutaka yagizwe minisitiri

Sangiza iyi nkuru

Ku nshuro ya Mbere mu mateka, Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Mbere ushize yemeje Umunyamerikakazi w’umusangwabutaka, Deb Haaland w’imyaka 58 y’amavuko, ku mwanya wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Deb Haaland, umudemokarate wari uhagarariye New Mexico mu nteko, yanabaye umwe mu bagore babiri b’Abanyamerikakazi b’Abahinde bo muri Amerika b’ababasangwabutaka batorewe kujya mu nteko ishinga amategeko mu 2018.

Kuzamurwa muri guverinoma ya Perezida Joe Biden, byaje nyuma y’ubukangurambaga bwari bumaze ibyumweru bukorwa n’Abahinde bo muri Amerika n’amatsinda arengera ibidukikije kugirango ajye muri uyu mwanya abaye umusangwabutaka wa mbere uwunjiyemo.

VOAAfrique dukesha iyi nkuru iravuga ko Madamu Haaland azagenzura politiki igenga imikoreshereze ya hegitari miliyoni 500 z’ubutaka bwa leta n’imiryango, akaba ari kimwe cya gatanu (1/5) cy’ubutaka bw’igihugu.

Haaland avuka mu muryango wa Laguna Pueblo, ugizwe n’abanyamuryango 7.700 mu burengerazuba bwo hagati ya New Mexico, yiyita igisekuru cya 35 cy’umunya- New Mexico gifite imizi mu myaka y’ 1200.

Ise, Umunyamerika ufite inkomoko muri Norvege wo muri Minnesota, yabaye mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyaka igera muri 30, mu gihe nyina, Umunyamerikakazi w’umusangwabutaka, nawe yabaye mu gisirikare cya Amerika cyo mu mazi.

Haaland yavukiye mu mujyi wa Arizona, ariko agenda yiga yimuka ava mu ishuri ajya mu rindi bitewe n’aho ababyeyi be babaga boherejwe gukorera mbere y’uko batura mu Mujyi wa Albuquerque wo muri New Mexico ari naho yasoreje muri Kaminuza ya New Mexico (UNM).

Yinjiye muri politiki z’Abademokarate nk’umukorerabushake mu bikorwa byo kwamamaza bwa mbere, John Kerry mu 2004, nyuma ajya kwamamaza Barack Obama muri 2008 na 2012.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *