Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bugifite icyuho mu burezi gitewe n’uko hari bimwe mu bigo by’amashuri kugeza ubu bitarabona abarimu bose bakenewe, mu kwishakamo ibisubizo ngo hakoreshwa bamwe mu barimu basanzwe bigisha andi masomo muri ibyo bigo mu kugerageza kuziba icyo cyuho, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel akizeza ababyeyi, abana n’abayobozi b’amashuri ko ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi igisubizo kizagenda kiboneka.
Yabitangarije BWIZA ubwo yari yasuye Urwunge rw’Amashuri rwa Muko rwitiriwe Mutagatifu Pawulo, mu Murenge wa Bugarama muri aka karere, kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Werurwe ubwo hatagirizwaga ibizamini by’igihembwe cya 2 ku banyeshuri b’icyiciro cya 2 cy’amashuri abanza n’ibyiciro byombi by’ayisumbuye ku rwego rw’aka karere.
Visi Meya Nsigaye yasabye abana bose biga muri aka Karere kwibuka ko ibizamini nk’ibi bigaragaza aho gahagaze mu burezi, bigasuzuma imyigishirize y’abarimu n’umwanya buri shuri rihagazeho muri uru rwego, buri munyeshuri agasabwa kubikorana umwete kugira ngo ibizagaragara mu isuzuma rya nyuma yabyo bizabe koko bitanga icyizere cy’imikorere inoze kuri bo n’abarezi babo.

Visi Meya Nsigaye mu ishuri ubwo abanyeshuri batangiraga ibizamini byateguriwe ku rwego rw’Akarere
Hagenimana Gadi wiga mu wa 5 w’amateka,ubukungu n’ubumenyi bw’isi muri iri shuri, yavuze ko n’ubwo hari abarimu babagezeho batinze ugereranyije n’igihe igihembwe cyatangiriye bigatuma bakoresha imbaraga zirenze ngo batazagira aho bakerererwa, bitababujije gutegura ibi bizamini neza, bikaba binabafasha kwipima n’abandi mu karere ngo bamenye aho bahagaze banategure neza ibya Leta bisoza abanza,icyiciro rusange cy’ayisumbuye n’uwa 6 w’ayisumbuye.
Ati: “Ni ingirakamaro cyane kuko bidufasha kumenya aho duhagaze tugereranije n’abo mu yandi mashuri, ni yo mpamvu dushimira cyane Leta yabitekereje n’Akarere kabiteguye, bikadukuramo ubwoba tukazageza igihe cyo gukora ikizamini cya Leta twifitemo akamenyero ko gukora ibizamini birenze iby’amashuri twigaho gusa n’ahari icyuho hakamenyekana ngo kibashe kuzibwa.’’
Bavuga ko mu bibazo rusange bagifite uretse iby’abarimu baza batinze cyangwa hagashira igihe batabonetse mu mashuri amwe n’amwe, banafite icy’ibitabo by’imfashanyigisho bidahagije, aho usanga kubibona biba ingorabahizi, bagasaba ko cyakemuka bikiyongera,i bibura bigashakwa mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.
Iki kibazo umuyobozi w’uru Rwunge rw’Amashuri, Padiri Uwingabire Emmanuel yemera ko gihari, ko giterwa n’umubare munini w’abana kuko bafite abarenga 3000 ibitabo bikaba bikiri bike ugereranije n’uwo mubare, gusa ngo kiri rusange.
Ati: “Kiri rusange, n’ubwo tugira uburyo bwinshi duhabwamo ibitabo, byaba ibitangwa na MINEDUC cyangwa abafatanyabikorwa bayo ariko biracyari bike cyane, bigatuma buri munyeshuri atabibona uburyo abikeneyemo na byo bikaba imbogamizi kubera umubare munini w’abanyeshuri utajyanye n’ibitabo tubona ariko hamwe n’imikorere y’ikoranabuhanga hari uburyo ikibazo kigenda cyoroha.’’
Asaba ababishinzwe kujya bakora iyo bwabaga bagakemura ibibazo by’abarimu batinda kugera ku mashuri cyangwa ntibanahagere bigatera icyuho no gukoresha imbaraga zirenze ku basanzwe bahari ngo bazibe icyo cyuho, kuko ngo iyo igihembwe kirangiye hari abarimu babura mu isomo runaka cyangwa baje bakererewe cyane bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi riba ritegerejwe, akanashima ubu buryo bwo gutegura ibizamini ku rwego rurenze urw’ishuri rimwe kuko ibyo bibazo byose bigaragazwa binatewe n’ikiba cyavuye mu masuzuma nk’ayo, hagafatwa ingamba zisumbuye zigamije gukosora ibitaragenze neza.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myizay’abaturage, Nsigaye Emmanuel yirinze kubwira iki gitangazamakuru umubare w’abarimu ukibura muri aka Karere, icyakora ko ari ikibazo gikomeye gikurikiranirwa hafi n’inzego zose bireba.
Ati: “Iki kibazo kirahari n’icyuho gitera mu burezi kiragaragara ariko hari ubundi buryo tugenda twishakamo ibisubizo ngo abana batadindira, gusa ku bufatanye na MINEDUC igisubizo kizagenda kiboneka, kandi nta kibazo kinini biri butere kuri ibi bizamini twateguye kuko n’ubwo hari abarimu bakibura ariko amasomo yose yigishwa muri ubwo buryo twishakamo ibisubizo.’’
Kuva mu mwaka w’2019, ibizamini by’igihembwe cya mbere bitegurwa n’amashuri abana bigamo, iby’icya 2 bigategurirwa ku rwego rw’uturere, iby’icya 3 bigategurwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi (REB) mu mashuri yose, hakaba n’ibisanzwe byitwa ibya Leta bihabwa abarangije amashuri abanza, icyiciro rusange cy’ayisumbuye n’umwaka wa 6 w’ayisumbuye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



4 Responses
Rusizi: Igihembwe cya 2 kirangiye hari amashuri atarabona abarimu
Si I Rusizi gusa ahubwo no hafi uturere twose.
Rusizi: Igihembwe cya 2 kirangiye hari amashuri atarabona abarimu
Si I Rusizi gusa ahubwo no hafi uturere twose.
Rusizi: Igihembwe cya 2 kirangiye hari amashuri atarabona abarimu
Si I Rusizi gusa ahubwo no hafi uturere twose.
Rusizi: Igihembwe cya 2 kirangiye hari amashuri atarabona abarimu
Si I Rusizi gusa ahubwo no hafi uturere twose.