Minisitiri Ndagijimana yavuze ko RwandAir itunguka, gusa ‘igira uruhare mu iterambere’

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel yatangaje ko sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir itunguka, ariko n’ubwo bimeze bityo ikaba igira uruhare mu iterambere.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru The African Report nk’uko bigaragara mu nkuru yacyo cyasohoye kuri uyu wa 17 Werurwe 2021.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije byinshi, by’umwihariko ubukerarugendo, ibikorwa by’abikorera ndetse n’iby’ubwikorezi bwo mu kirere bikorwa na RwandAir.

Iri hungabana ry’ubukungu bwa RwandAir ryatumye tariki ya 25 Mata 2020 igabanya umushahara w’abakozi bayo ku kigero kiri hagati y’8 na 65%, mu rwego rwo kugabanya amafaranga ikoresha nyuma yo guhagarika by’agateganyo ingendo zose indege zayo zakoraga. Umuyobozi w’iyi sosiyete, Yvonne Makolo yamenyesheje aba bakozi ko guhagarika izi ngendo “kwatumye itakaza ahantu hose hayinjiriza amafaranga” kandi isabwa gukomeza kwishyura ibyangombwa bisabwa kugira ngo izakomeze gukora.

Minisitiri Ndagijimana yavuze koo: “N’ubwo [RwandAir] itunguka, yagize uruhare rukomeye mu iterambere ryacu. Ifasha ibikorwa by’ubucuruzi, izana bimwe mu bicuruzwa, ndetse ijyana umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi i Burayi.”

Yakomeje avuga ko mu gihe ingendo mpuzamahanga zari zarahagaze bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, RwandAir yafashije igihugu kuzana ibikoresho by’ubuvuzi birimo iby’ubwirinzi bw’icyorezo n’ibyo gupimisha.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko mu gushaka uburyo RwandAir yava muri ibi bihe bikomeye, iri mu biganiro na sosiyete ya Qatar Airways, bizatanga umusaruro urimo kuyongerera ubushobozi n’ibyerekezo.

Ati: “Turi mu biganiro bya nyuma, sosiyete izagira imbaraga zisumbuyeho, igire ibyerekezo byinshi ndetse n’ubushobozi buhagije.” Gusa African Report ivuga ko Minisitiri Ndagijimana atavuze igihe RwandAir na Qatar Airways zizasinyira amasezerano.

Minisitiri Ndagijimana avuze ko izi mpande zombi ziri mu biganiro, nyuma y’aho Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar al-Baker tariki ya 5 Gashyantare 2021 yahishyuriye mu mujyi wa Doha ko iyi sosiyete igiye kugura imigabane ya 49% muri RwandAir.

Mu mwaka w’2019/2020, Guverinoma y’u Rwanda yari yarageneye RwandAir ingengo y’imari ya miliyari 122 z’amafaranga y’iki gihugu (RWF), muri uyu mwaka w’2020/2021 yarazamuwe igera kuri miliyari 145 RWF.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *