Mahama: Impunzi z’Abarundi zagenewe inkunga ya miliyoni 839 Rwf

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Buyapani yageneye impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama mu Rwanda inkunga y’amadolari ya Amerika 856,136 (abarirwa muri miliyoni 839 z’amafaranga y’u Rwanda) yo kuzifasha mu buryo butandukanye muri uyu mwaka w’2021.

Nk’uko ishami ry’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) ryo mu Rwanda ryabitangaje tariki ya 15 Werurwe 2021, iyi nkunga y’u Buyapani izifashishwa mu kuzamura urwego rw’ubuzima, uburinzi ndetse no mu gikorwa cyo gufasha impunzi z’Abarundi zifuza gutaha ku bushake.

Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall yishimiye iyi nkunga, avuga ko yari ikenewe cyane muri ibi bihe bitoroshye Isi irimo (byatewe n’icyorezo cya Covid-19). Ati: “Iyi nkunga ije mu gihe gikomeye, Isi yose ihanganye n’ikibazo cy’ubuzima igeze ihura nacyo mbere. Dushimiye inkunga Guverinoma y’u Buyapani ikomeje kudutera mu gushakira impunzi ibisubizo kandi tuzakomeza gufatanya mu gutanga uburinzi busesuye n’ubutabazi ku mpunzi ziba mu Rwanda, hatangwa ibisubizo birambye.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai yishimiye ko inkunga y’igihugu cye izagira uruhare mu iterambere ry’imibereho y’impunzi ziba muri Mahama, umutekano wazo ndetse ikanifashishwa mu gikorwa cyo gutegura uburyo impunzi zibyifuza zizasubira iwabo. Ati: “U Buyapani bushimira intambwe Guverinoma y’u Rwanda na HCR bateye muri iki gikorwa, natwe turifuza gukomeza gukorana.”

Iyi nkunga ije mu gihe mu ntangiriro za Gashyantare 2021, HCR, ishami ry’u Rwanda n’irindi ry’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibiribwa (PAM) yombi yegamiye ku Muryango w’Abibumbye (UN); yatangaje ko ibiribwa bigenerwa impunzi ziba mu Rwanda bigiye kugabanywa ku kigero cya 60% guhera muri uku kwezi kwa Werurwe 2021, impunzi yahabwaga amafaranga 76,00 yo kuyitunga mu gihe cy’ukwezi, ikazajya ihabwa 3,040.

Iyi miryango yatangaje ko impamvu y’igabanywa ry’ibi biribwa yatewe n’uko inkunga ibihugu byatangaga yagabanyutse mu buryo buteye impungenge bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 bihanganye nazo. Gusa yakomeje kwizeza ko izakora ibishoboka kugira ngo icyuho cy’izi nkunga kitazakomeza kuba kinini.

Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama zibarirwa mu 54,000 nk’uko HCR ibivuga. Byitezwe ko kuva tariki ya 27 Kanama 2020 kugeza uyu mwaka w’2021 dutangiye, izigera ku 40,000 zizaba zaramaze gutaha ku bushake.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *