Darfur: Icyicaro cya UNAMID muri El Fasher kibasiwe n’inkongi ikomeye y’umuriro

Sangiza iyi nkuru

Inkongi y’umuriro ikomeye kuri uyu wa Gatanu yibasiye ibiro bikuru by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Darfur, zibarizwa mu kiswe UNAMID mu magambo ahinnye y’Icyongereza.

Ibibatsi by’umuriro n’imyotsi myinshi byagaragaraga bizamuka mu birometero bicye uvuye kuri ibi biro biherereye mu majyaruguru ya leta ya Darfur ahitwa El Fasher.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abashinzwe kuzimya umuriro muri izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye babashije gutabara, ntihagira n’umuntu ugira icyo aba nk’uko byatangazwaga na Sudani Tribune ubwo yakoraga iyi nkuru. UNAMID yo ntacyo yatangaje kuri iyi nkongi cyangwa icyaba cyayiteye.

Gusa, umwe mu ngabo za UNAMID yabwiye Sudan Tribune ko inkongi ishobora kuba yatewe gas yo mu gikoni cyo kuri iki cyicaro cya UNAMID muri El Fasher.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi nsi inshuro ya mbere icyicaro cya UNAMID muri El Fasher cyibasirwa n’inkongi y’umuriro. Kuwa 20 Mata 2009, inkongi y’umuriro na none yangije ibikoresho by’itumanaho, ibikoresho byo mu biro, na laboratwari itunganya amazi bya UNAMID, bifite agaciro ka miliyoni 5 z’Amadolari.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *