Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB 2016, bugaragaza ko inzego z’umutekano zirimo DASSO ndetse n’Inkeragutabara ziri mu nzego aba baturage bafitiye icyizere.
[ad id=”44145″]
Ubu bushakashatsi bwerekana ko inzego z’umutekano muri rusange zifitiwe icyizere ku rugero rushimishije, aho Inkeragutabara zizewe ku kigero cya 76.6% naho DASSO ikaba izewe ku kigero cya 86.1%.
Izindi nzego zisanzwe zirimo iza Polisi ndetse n’ingabo z’igihugu, nazo ubu bushakashatsi bugaragaza ko polisi y’u Rwanda yizewe ku kigero kingana na 97.1% naho RDF ikaba yizewe ku kigero kingana na 99.0%.
Ubu bushakashatsi busanzwe busohoka buri mwana bukozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB bugaragaza ishusho y’uko abaturage babona Imiyoborere n’imitangire ya Serivisi mu Nzego z’Ibanze buzwi nka ‘Citizen Report Card (CRC). Iyi raporo y’uyu mwaka igaragaza imikoranire myiza hagati y’abaturage bo mu turere dutandukanye tugize umujyi wa Kigali ndetse n’inzego z’umutekano babana mu buzima bwa buri munsi.
Mu bindi byagaragaye muri ubu bushakashatsi, harimo no kuba abaturage bo mu mujyi wa Kigali bagaragariza icyizere inzego zohejuru z’ubuyobozi ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’icyo bagirira inzego z’ibanze.
Aha nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aza ku mwanya wa mbere n’amanota hafi 100% y’icyizere agaragarizwa n’abaturage, mu gihe aba baturage bishimira serivisi bahabwa n’inzego z’ibanze ku kigero kingana na 75.9%.
[ad id=”44145″]
Ubu bushakashatsi bw’uyu mwaka bwakorewe mu ngo zigeze ku bihumbi cumi na kimwe (11,000) mu turere twose uko ari 30, ku bipimo 14 birimo umutekano, isuku, ubuhinzi n’ubworozi; uburezi, imiyoborere, ubutabera, ibikorwaremezo, n’ibindi.
@Bwiza.com


