David Alaba ukinira Real Madrid yakorewe irondaruhu azira Messi

Sangiza iyi nkuru

David Alaba wa Real Madrid yasobanuye uko byagenze ngo yitwe inkende nyuma yo gutora Messi muri FIFA The Best.

Myugariro w’Umunya-Austria ukinira Real Madrid, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje akarengane yagize nyuma yo gutora Messi nk’umukinnyi mwiza mu mwaka wa 2022.

Uyu David Alaba arashinjwa cyane cyane ku kuba yaragombaga gutora Kapiteni we muri Real Madrid, Karim Benzema. Gusa we avuga ko atari we nka kapiteni wa Austria utora umukinnyi gusa, kuko ngo habaho ubwumvikane n’abo ayoboye bose.

Alaba yagize ati: “Ikipe y’igihugu ya Austria yatoye iki gihembo nk’ikipe nyine, si njye njyenyine. Buri wese mu ikipe aba afite uburenganzira bwo guhitamo uwo atora. Buri wese by’umwihariko Benzema, azi ukuntu nemera mwemera nka rutahizamu mwiza ku Isi, gusa na n’ubu kiracyari ikibazo, nta gushidikanya.”

Ibi byakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyamabaga aho abafana ba Real Madrid bamwibasiraga ndetse bakamukorera irondaruhu banavuga ko ba myugariro bandi nka Éder Miltão, Nacho Fernandez na Antonio Rüdiger bahagije ko we ntawumukeneye mu kibuga.

Lionel Messi byarangiye ari we wegukanye iki gihembo ahigutse Abafaransa babiri, Kylian Mbappé na Karim Benzema wahesheje Real Madrid igikombe cya UEFA Champions League na La Liga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *