Minisitiri Cleverly yavuze ko igikenewe ari ugushakira amahoro RDC

David Lammy yibasiye Minisitiri Cleverly amuziza kwanga kwemeza ko u Rwanda rufasha M23

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki David Lammy wahawe inshingano n’ishyaka Labour yo kujora Umunyamabanga muri guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, James Cleverly, yamwibasiye amuziza kwanga kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.

Minisitiri Cleverly mu kiganiro yagiriye kuri The Telegraph ku wa 7 Ukuboza 2022 yasabwe kuvuga niba Leta y’u Rwanda ifasha kandi ikanatera inkunga y’amafaranga M23.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko inshuro eshatu zose umunyamakuru yasubiyemo iki kibazo ariko Minisitiri Cleverly yirinda kwemeza niba u Rwanda rufasha uyu mutwe witwaje intwaro.

Uyu muyobozi yasubije ko igikenewe ari ugushaka uburyo uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwabonekamo umutekano, aho kumusubiriramo iki kibazo.

Ati: “Icyo dushaka kugeraho ni amahoro mu burasirazuba bwa RDC kandi tuzakora icyo twumva ari ngombwa cyane cyatuma amahoro agerwaho. Wambajije ikibazo kimwe, kandi n’igisubizo uri kubona ni kimwe.”

David Lammy wo muri iri shyaka ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi, yatangaje ko ‘guceceka k’Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga’ guteye kwibaza byinshi, kandi ngo guteye isoni kuri guverinoma y’u Bwongereza.

Uyu munyapolitiki yongereyeho ko intandaro yo kuba Minisitiri Cleverly yanze kwemeza niba u Rwanda rufasha M23, ari amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri Mata 2022 ajyanye no guhererekanya abimukira.

Lammy yagize ati: “Guceceka k’Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga kuri ibi guteye ikibazo kandi gutera kwibaza byinshi. Cyaba ari igisebo guverinoma itabaye inyamwuga, itagize icyo ikora kandi, ikabiha agaciro kurusha amasezerano y’impunzi, bikaba ari yo mpamvu yumva atashobora kwamagana ubufasha buhabwa umutwe wafatiwe ibihano wica abasivili.”

Ariko Minisitiri Cleverly we, yasobanuye ko kuba atemeje niba u Rwanda rufasha M23 ntaho bihuriye n’aya masezerano.

Minisitiri Cleverly yavuze ko igikenewe ari ugushakira amahoro RDC
Minisitiri Cleverly yavuze ko igikenewe ari ugushakira amahoro RDC

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *