davido_n_umugore_we_ni_uku_bari_baserutse_muri_ibi_birori_by_isabukuru-d5252

Davido yahaye umugore we imodoka ya miliyoni 283 Frw

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Davido, amazina ye nyayo akaba ari David Adedeji Adeleke, yateye intambwe igaragarira amaso yerekana urukundo afitiye umugore we Chioma Rowland, amuha imodoka y’agaciro k’arenga miliyoni 283 Frw.

Iyi mpano y’agatangaza yayimuhaye ku isabukuru ye y’imyaka 30, mu birori byabereye i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe 2025. Imodoka Chioma yahawe ni Mercedes-AMG G63, imwe mu zikunzwe kandi zihenze muri iki gihe, igura ibihumbi 200 by’amadolari y’Amerika.

Bamwe mu nshuti za hafi za Davido na Chioma ni bo bitabiriye ibyo birori, ariko amakuru avuga ko Chioma ubwe atari azi ko agiye guhabwa iyo mpano.

Davido na Chioma bakoze ubukwe muri Kamena 2024 nyuma y’imyaka itandatu babana. Bafitanye abana batatu, barimo umwe wapfuye mu 2022 arohamye, n’impanga zavutse mu 2023.inshuti za hafi za davido na chioma n abo mu miryango nibo bari biganje muri ibi birori 4500e ibi birori byari byitabiriwe n abagore b ibizungerezi 35d8f davido yahaye impano y imodoka umugore we chioma wujuje imyaka 30 y amavuko a0296 abitabiriye ibi birori bafatiraga amafoto ahari hamanitse ifoto ya chioma 47789 ibi birori byabereye muri leta zunze ubumwe za amerika cab96 akanyamuneza kari kose ku bitabiriye ibirori bya chioma a1b2d davido n umugore we ni uku bari baserutse muri ibi birori by isabukuru d5252 davido yahaye impano y imodoka umugore we chioma wujuje imyaka 30 y amavuko 6c1fc

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *