Davos: Perezida Kagame yitezweho gusaba perezida Trump gusaba Abanyafurika imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitezweho kuza gusabira imbabazi amagambo yavuze yita ibihugu bya Afurika imisarane ubwo aza kuba agirana ibiganiro na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, umuyobozi rukumbi muri Afurika Trump yifuje kuganira nawe mu nama ya World Ecomomic Forum I Davos mu Busuwisi.
Mu nama ya WEF 2018 perezida Donald Trump yifuje kuzagirana ibiganiro na perezida Kagame, uyoboye Afurika Yunze Ubumwe kuri ubu. Ibiganiro hagati y’aba bayobozi bombi bikaba bije mu gihe amagambo perezida Trump aherutse gutangaza ku bihugu bya Afurika ataribagirana ndetse bikaba bikomeje gusaba ko yasaba imbabazi.
Ikinyamakuru La Tribune dukesha iyi nkuru kikaba kivuga ko ari mu gihugu cy’imisozi miremire y’urubura ya Alpes perezida Trump yifuje kugeragereza kugarura umwuka mwiza hagati y’igihugu cye n’ibihugu bya Afurika, aho perezida Kagame ari we muyobozi muri Afurika wenyine yifuje kubonana nawe.
Biteganyijwe ko perezida Trump na perezida Kagame bazagirana ibiganiro kuri uyu wa Gatanu, itariki 26, ari nabwo perezida w’u Rwanda aba yitegura guhererekanya ububasha na perezida Alpha Conde bwo kuyobora Afurika Yunze Ubumwe mu nama ya 30 ya Afurika Yunze Ubumwe. Hagati aho haribazwa ikizava mu biganiro by’aba bayobozi bombi.
Kimwe mu bitegerejwe kikaba ari ukumenya icyo aba bayobozi bombi bazavugana ku magambo ya perezida Donald Trump wagereranyije ibihugu by’Abanyafurika nka Haiti na Salvador nk’imisarane mu nama yari yateranyirije mu ngoro ye muri White House yigaga ku kibazo cy’abimukira. Ibi bikaba byaratumye bamwe mu bahagarariye Amerika hirya no hino muri Afurika bahamagazzwa ngo batange ibisobanuro ndetse Afurika Yunze Ubumwe igasohora itangazo yamagana aya magambo ya perezida Trump.
Ku mugabane wa Afurika nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, Abanyafurika bakaba biteze ko perezida kagame, utajya uripfana iyo bigeze ku guhagarara ku isura ya Afurika, asaba byibuze perezida Trump ibisobanuro byaba ngombwa akamusaba gusaba imbabazi ku mugaragaro.
Iki kibazo ngo kikaba kidashobora kuzirengagizwa mu gihe cyose aba bayobozi bazaba bafite cyo kubonana. Uyu mubonano ariko ngo ukaba ugiye gukuraho ibihuha byavugaga ko perezida Trump azitabira inama ya Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe kuwa 28-29 Mutarama I Addis Abeba muri Ethiopia.
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *