Denmark: Hatoraguwe umurambo w’Umunyamakuru w'Umunyasuwedekazi waciwe umutwe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Kim Wall ukomoka muri Suede yabonetse yaraciwe umutwe, utaraboneka kugeza ubu, igihimba cye kiri mu mazi mu gihugu cya Danemark.
Ubuyobozi bw a polisi ya Denmark yatoraguye icyo gihimba yemeza ko ari icya Kim Wall, wari waraburiwe irengero kuva tariki 10 Kanama 2017. Mbere yuko aburirwa irengero, Kim Wall yakoraga ubushakashatsi ku nkuru ndende ijyanye n’amato agenda mu nsi y’inyanja.
Ibizamini ba AND byakozwe bigaragaza isano y’amaraso y’icyo gihimba ihuye n’ibyafashwe ku buroso bwo gusokoza ndetse n’ubwamenyo bw’uyu munyamakuru, nkuko byemezwa n’Umukuru w’ishami rya Polisi rishinzwe iperereza, Jens Moller Jensen.
Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko icyo gihimba cyari cyageretsweho icyuma mu buryo bugaragara ko bwari bugamije kukibuza kureremba hejuru y’amazi nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.

Ubwato bwakozwe na Peter Madsen
Ubwato bwakozwe na Peter Madsen, ari nabwo bwarohamye

Abazi Wall bamubonye bwa nyuma ari muzima mu ntangiriro za Kanama ubwo yari agiye kujya mu rugendo rwo mu bwato bugendera mu nsi y’inyanja ari kumwe na Peter Madsen, wahimbye akanakora ubwo bwato .
Nyuma ubwo bwato bwarohamye mu nyanja hashize amasaha hatangiye gushakishwa Wall. Uwo bashakanye yari amaze gutangaza ko atigeze agaruka kuva yafata urwo rugendo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbere Madsen yari yavuze ko yamutahanye amahoro akamusiga hafi y’umurwa mukuru wa Denmark, Copenhagen. Ariko kuva icyo gihe yavuze ko Wall yapfiriye mu mpanuka hanyuma amuhamba mu nyanja.
Nubwo polisi itatngajeimpamvu yateye urwo rupfu, ko Madsen yarohamishije nkana ubwo bwato bwa toni 40.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *