Desire Luzinda uzwiho amafoto y’urukozasoni, ubu ntiyorohewe n’umugabo uvuga ko babyaranye

Sangiza iyi nkuru

Iyo uvuze izina Desire Luzinda, benshi bahita bibuka amafoto ye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yambaye ubusa, gusa kuri ubu inkuru irimo kumuvugwaho ni iy’umugabo ukomeje kumwaka umwana avuga ko babyaranye.
Juma Seiko, ni umugabo uhamya ko yaryamanye na Desire Luzinda ndetse banabyarana umwana w’umukobwa, akaba asaba Luzinda kumumuha, mu gihe we ahamya ko atigeze aryamana n’uyu mugabo.
Desire Luzinda yatangarije itangazamakuru ryo muri Uganda, Bwiza.com ikesha iyi nkuru ko atigeze aryamana na we, ati “Njyewe sinzi ibyamuteye, ntabwo twigeze dukorana imibonano mpuzabitsina, yari inshuti yanjye bisanzwe”.
N’ubwo ahakana ko bataryamanye, uyu mugabo we agira ati “ Desire ntabwo ari mwiza kurusha umugore wanjye, yanze ko dukoresha ibizamini bya ADN, umwana wanjye ni we nshaka”.
Desire Luzinda ni umugore w’imyaka 33 y’amavuko, afite umwana umwe Mitchelle Kaddu yabyaye mu 2003, ari na we uyu mugabo yita uwe n’ubwo nyina abihakana.
Luzinda ni umuhanzi uzwi muri Uganda, akaba yaratangiye kumenyekana cyane no mu karere kuva mu 2014, ubwo umusore bakundanaga wo muri Nigeria witwa Franklin, yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye(Luzinda) yambaye ubusa.

luzi
Umugabo uvuga ko yabyaranye na Luzinda

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *