Diamond akomeje kugaragaza urukundo afitiye Zari n’abana be- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Diamond Platnuz ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, mu gihe uyu musore yarongoraga Zari, umugore wari usanzwe afite undi mugabo n’abana 3, benshi bavugaga byinshi ko umubano wabo utazamara kabiri, ariko kuri ubu uyu muryango ugaragara nk’uri mu mavuta y’urukundo.
new-picture-4
Diamond amaze kubyaza uyu mudore we Zari abana 2, mu gihe kitarenze imyaka 3 bamaze babana, uyu mugabo Diamond ntakozwa iby’uko uyu mugore yataye umugabo we mukuru, akomeje kugaragaza ko amukunda hamwe n’abana be.
Abicishije ku rukuta rwe rwa twitter, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2017, Diamond yagize ati: “Ndabakunda”, iri jambo yarishyize kuri uru rukuta rwe hamwe n’ifoto ya bane ( Diamond & Zari ndetse n’abana babo 2).
new-picture-5
Uretse ibi kandi yanashyize uruhererekane rw’amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yari iwe mu rugo kuri pisine, arangije agaragaza amagambo y’urukundo afitiye urubyaro rwe.
“Nifuza y’uko wamenya uburyo nkukunda cyane Lanny, ese urabizi neza ko uri umutware w’umuryango?. Aha Diamond yabwiraga umwana we wa kabiri.
new-picture-6
Ubwo Zari yagiraga isabukuru y’amavuko, ku wa 23 Nzeli 2016, Diamond yagaragaje ko akunze umugore we cyane bitandukanye n’ibyo abandi bibwiraga ko batazamarana kabiri, yagize ati: “Isabukuru nziza wowe mugore wanjye, uri buri kimwe cyose kuri njye”.
new-picture-3
Diamond ni umuhanzi umaze kubaka izina ku mugabane wa Afurika kubera umuziki akora ukanyura abatagira ingano, ubu uyu musore akaba akomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu ruhando rwa muzika aho ubu anaherutse gukorana indirimbo na Ne-Yo, icyamamare muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
diemond2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *