diamond8.jpg

Diamond ari hafi gusohora indirimbo yakoranye n’umukobwa we

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzania ari hafi gushyira ahagaragara indirimbo yafatanyije n’umukobwa we w’imyaka itanu y’amavuko, Latifah Dangote (Princess Tiffah).

Iby’iyi ndirimbo, Diamond yabitangaje ubwo yashyiraga ku rubuga rwe videwo ya Tiffah ugaragara ari muri sitidiyo (studio) yambaye ‘ecouteurs’ nini, we amwifatira amajwi aho yumvikana asubiramo ijambo ‘Sitaki’ bijyanye n’ingoma (beat) yumvukinamo.

Sitaki ni ryo zina ry’iyi ndirimbo Diamond yafatanyije na Princess Tiffah. Mu Kinyarwanda iri jambo risobanura ngo “Sinshaka”.

Nyuma y’aho Diamond yari amaze gufata amajwi Tiffah, yishimiye uko uyu mukobwa we yabyitweyemo, ati: “Uri mwiza mukundwa wanjye.”

Hanyuma ku rubuga rwa Instagram, aho Diamond yashyize aka kavidewo mu minsi ine ishize, yagize ati: “Uko dutangiye gusoza umwaka w’2020! Sitaki ft umutima wanjye, umubiri, amaraso n’imiyoboro yayo Princess Tiffah. Twakomeza urugendo rw’ibitaramo dute tutabanje gusohora imashini nshya nka Sitaki na Miss w’Isi wanjye Princess Tiffah.”

Urugendo rw’ibitaramo bya Diamond, biteganyijwe ko ruzarangira mu mpera z’uyu mwaka w’2020. Ibi bisobanuye ko iyi ndirimbo itamara uyu mwaka itarajya ahagaragara.

Naho Tiffah we, ni umukobwa w’imfura Diamond yabyaranye na Zarina Hassan wamamariye ku izina rya Zari. We na musaza we muto, Nillan Dangote ntabwo uyu muhanzi yari abaheruka, kuko hari hashize imyaka ibiri.

diamond8.jpg Zari n’abana babiri yabyaranye na Diamond, Tiffah ari iburyo

tiffah.jpg Diamond yaherukaga uyu muryango mu myaka ibiri ishize

diamond9.jpg

Zari watandukanye na Diamond muri iyo myaka, yamujyaniye abana kugira ngo bongere babonane amaso ku yandi, banamusuhuze. Aha bagiranye ibihe byiza, basura ibikorwa bitandukanye ndetse bajyana no kureba umukino umukino wahuje Simba SC na Yanga Africans, bose bambaye imipira itukura. Gusa mu cyumweru gishize, uyu mugore n’abana baratashye, basubira muri Afurika y’Epfo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *