Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Chameleone wo muri Uganda na Naseeb Abdul Juma wo muri Tanzania uzwi ku izina rya Diamond, ni abahanzi 2 bakomeje gushyirwa mu majwi ko bigwijeho ubutunzi, bakesha umuziki wa bo wakunzwe.

Chameleone, atuye mu mujyi wa Kampala, aho afite inzu irahirirwa, ifite ibyumba byinshi, piscine n’ibindi. Uyu mugabo kandi bitangazwa ko afite indi mitungo mu Rwanda, Tanzania na Leta zunze ubumwe za Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu butunzi Chameleone afite muri ibi bihugu, yabwemeye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru New Vision mu mwaka wa 2013, cyo muri Uganda, ubwo yabazwaga aho yakuye ubutunzi afite.

Diamond na we ni umuhanzi umaze kubaka izina, ubu nawe ushyirwa mu bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba ubu bamaze kwibikaho agatubutse. Afite imitungo muri Tanzania no muri Afurika y’epfo.
Inzu ya Chameleone i Kampala:

Inzu ya Diamond mu mujyi wa Dar es Salaam:


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


