Diamond ndamukunda, niyongera kwiyandarika ntabwo nzamubabarira- Zari Hassan

Sangiza iyi nkuru

Umuherwe Zari Hassan avuga ko umugabo we, Diamond Platnumz niyongera kwiyandarika amuca inyuma atazamubabarira.

Uyu mugore w’umuherwe ibi yabitangarije muri Uganda, igihugu avukamo, akaba ahari kubera igitaramo “white party” agomba kwitabira ku wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2017.

Aganira na Sanyu FM, uyu mugore w’umuherwe yabajijwe ku mubano we na Diamond nyuma yo kumenya ko yabyaranye n’umunyamideli Mobeto, asubiza avuga ko yaganiriye na we (Diamond) amuha amahirwe ya nyuma.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati “Aya niyo mahirwe ya nyuma, Diamonda ndamukunda ariko ntabwo nifuza ko yisuzuguza, umugabo uca inyuma umugore we aba yitesheje agaciro, kuki asambana ntiyambare agakingirizo,…”.

Zari akomeza avuga ko bibaye ngombwa yashaka undi mugabo mu gihe yaba yatandukanye na Diamond, ati “nta kibazo kirimo, ko nashyingirwa abagabo benshi, nshobora kurongorwa n’abagabo 100, kugeza ubwo mbonye umwe twubahana kandi unkunda”.

Mu myaka itatu Diamonda amaranye na Zari, bamaze kubyarana abana babiri, umuhungu n’umukobwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Theoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *