Diamond Platnumz yihanangirijwe kubera kurwanya ibyemezo bya Leta

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, Leta ya Tanzaniya yamwihanangirije kubera gushaka kurwanya ibyemezo byayo.
Mu minsi ishize nibwo Minisiteri y’ itumanaho ,umuco, ubugeni na siporo yahagaritse indirimbo 15 z’abahanzi bo muri Tanzaniya gukinwa ku mateleviziyo no ku maradiyo y’imbere mu gihugu kubera ko zica umuco .Harimo 2 za Diamond arizo Waka Waka na Hallelujah .
Gusa Diamond ntabwo yishimiye iki cyemezo avuga ko bahagarika indirimbo zo muri Tanzaniya nyamara bakemerera iza Nick Minaj gukinwa. Nyuma gato nibwo yagendaga aterana amagambo n’uwungirije Minisitiri  w’itumanaho umuco,ubugeni na siporo,  Juliana Shonza ko icyemezo bafashe kigayitse.Diamond akaba yifuza ko bareba aho isoko rigeze bakabona gufata icyemezo.
Mu itangazo Minisitiri w’itumanaho,ubugeni na siporo,  Dr Harrison Mwakyembe yasohoye kuri uyu munsi yavuze ko babajwe n’ibyo Diamond yatangaje anenga icyemezo cyafashwe ku kurinda umuco w’igihugu.
Yagize ati “Icyemezo cyo guhagarika indirimbo gikurikije amategeko. Ntaho gihuriye n’uko Shonza yacyise, Diamond agomba kumva ko Shonzi yakoraga mu izina rya Guverinoma. Niba Diamond atishimiye icyemezo agomba kubaza mu nzira zemewe n’amategeko akareka guhangana na Guverinoma’’
Ikigo gishinzwe itumanaho cyategetse radiyo ya Times FM gutanga ikiganiro yagiranye na Diamond kugira ngo bakomeze bakore iperereza ryimbitse.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 
Nkurunziza  Viateur  Bwiza.Com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *