Diamond Platnumz ni umuhanzi wo muri Tanzania, w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Tanzania, mu rugendo rwe rwa muzika ubu umuntu yavuga ko ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga, uyu musore ni nako avugwaho gukunda cyane abagore.
Diamond na we ubwe ntahakana ko adakunda abagore, ubwo yari i Kigali mu Rwanda yabajijwe impamvu akunda abagore cyane, asubiza avuga ko nta musore wanga abakobwa/abagore, ahubwo ko we abishinjwa cyane kuko n’ubundi asanzwe azwi.
Dore urutonde rw’abagore 5 ubu batoroheye Diamond, bwiza.com ikugezaho n’amafoto yabo.
Zari :

Kugeza ubu, Zari ni we ufatwa nk’umugore wa Diamond, nyuma yaho atandukaniye n’umugabo we bari bamaze kubyarana abana babatu, ku bw’icyo umuntu yakwita ibyago uwo mugabo (Ivan Ssemwaga), yaje gupfa muri Gicurasi 2017, ubu Zari asigaye ari uwa Diamond, amaze kumubyarira abana babiri.
Mobeto:
Ni umunyamideli wo muri Tanzania, yagaragaye muri Video y’indirimbo ya Diamond (Salome), nyuma yaho nibwo byamenyekanye ko yaryamanye na we amutera inda, Umwana Diamond ntahakana ko atari uwe.

Uwavuga ko ari umugore wa Diamond ntiyaba abeshya, uyu Mobeto ahora mu ntambara y’amagambo na Zari bapfa uyu musore, dore ko ari abakeba.
Jesca:

Uyu mugore ufite abana babiri b’abakobwa b’impanga, yabaye nyampinga w’u Burundi, mu minsi ishize nibwo yatangaje ko abana afite yababyaranye na Diamond, ndetse anahamya ko ari mu nzira yo kugana inkiko Diamond agacibwa amande kuko atigeze yita ku bana yabyaye, uyu na we ni undi mutwaro w’umugore n’abana kuri Diamond.
Shaddy Boo:

Mbabazi Shadia [ Shaddy Boo ] wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh, afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga, aho akoresha amafoto akurura abagabo.

Uyu na we amakuru yatangiye kuvugwa ko yaba atwite ariko akabihakana, uyu mugore byatangajwe mu itangazamakuru ko yararanye na Diamond muri Hotel imwe yo mu Rwanda, ndetse ko Diamond aza mu Rwanda ahanini ari we aje kureba.
Nk’uko ibinyamakuru byinshi bwiza.com ikesha iby’uyu mugore na Diamond, yagiye agaragara kenshi bari kumwe, gusa na we akaba ari undi mugore utoroheye uyu musore muri ibi bihe.
Tunda:
Tunda Sebastian ni umukobwa ukomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, akaba yaranagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Just Dance” ya Buravan, ariko umubano we na Diamond muri iyi minsi ukaba ukomeje kuvugwa.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangazwaga ko Tunda yaba atwite inda yatewe na Diamond ariko akabihakana.

Ku itariki 18 Mutarama 2018, nibwo Diamond yageze mu Rwanda avuga ko aje mu bikorwa bye birimo na business, benshi batunguwe no kubona Tunda atangaje ko nawe yaje mu Rwanda, ari naho benshi baketse ko yaba yarahaje ku isiri yari afitanye na Diamond dore ko atari ubwa mbere bavuzweho kuryamana.
N’ubwo ubu Zari ari we ufatwa nk’umugore wa Diamond, uyu musore aherutse gutangariza imwe mu radiyo z’i Kigali ko nta mugore agira, aho yagize ati “na Zari ni inshuti yanjye, njye nta mugore ngira”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
I.Théoneste/Bwiza.com


