Diamond yihakanye umwana Hamisa aherutse kubyara bakamumwitirira

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kuvugwaho kubyarana n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania, Hamissa Mobetto wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’ akagerekaho kwita umwana yabyaye amazina y’uyu muhanzi, amakuru agezweho ubu ni uko Diamond yihakanye uyu mwana akavuga ko ibi byose uyu mugore yabikoze ashaka kumwubakiraho izina.
Uyu mugore yakunze kuvugwaho ko inda yari atwite yayitewe n’umuhanzi Diamond, ariko uyu muhanzi akamaganira kure aya makuru.
ham
Mu minsi ishize, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Hamisa yatangaje ko ashimira Imana kuba yamufashije kwibaruka neza umwana we w’imfura w’umuhungu, uyu mwana yahise amwita Nasib Abdul, amazina nyakuri y’umuhanzi Diamond.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba uyu mwana yariswe aya mazina hakiyongeraho ko nyina wa Diamond yagaragaye ajya gusura uyu mugore ubwo yaramaze kwibaruka, ndetse hanavuzwe amakuru y’uko uyu mubyeyi yasabye umuhungu we kuba yarongora Hamisa akamugira umugore wa 2.
Ibi byose nibyo abenshi bahereyeho bemeza ko uyu mwana yaba ari uw’uyu muhanzi, dore ko ntakintu na kimwe yari yakabivuzeho.
Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ryo muri Tanzanya, Bwiza.com ikesha iyi nkuru, Diamond yashyize agira icyo avuga ku byakekwaga byose, uyu muhanzi yavuze ko umwana Hamisa yabyaye atari we bamubyaranye , yongeraho ko ibyo Hamisa yakoze byose yashakaga kumwubakiraho izina.
Kugeza ubu haracyibazwa niba ibyo uyu muhanzi yavuze ari ukuri cyangwa ari ibinyoma, ni ugutegereza.
Indirimbo ” Salome

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *