Urukiko Rukuru rwasubitse urubanza Diane Rwigara na mama we Adeline Mukangemanyi bari bajuriyemo banenga igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rigikorwa ku byaha bakurikiranweho.
Â
Imbere y’urukiko Diane Rwigara yasobanuye ko umwunganizi we, Buhuru Pierre Celestin atabonetse ngo afite izindi manza yagiyemo, asaba ko urukiko rwamuha undi munsi wo kuburana ngo kuko ataburana adafite umwunganira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamategeko Gatera Gashabana wunganira Adeline Mukangemanyi, nawe yasabye ko urubanza rwasubikwa kuko uwo yunganira arwaye, anasaba ko ababuranyi bagomba guhabwa impapuro zibatumiza mu rubanza aho kohererezwa urutonde rw’amazina yabo gusa nk’uko byagenze kubo yunganira.
Ubushinjacyaha bwo bwanenze cyane kuba uwunganira Diane Rwigara yabuze mu rubanza ntatange n’impavu zifatika, kubw’ubushinjacyaha “ngo yasuzuguye urukiko” kandi ariwe wanatanze ikirego cyo kujurira.
Nyuma yo kwiherera urukiko rwagarutse rwanzura ko ku mpamvu z’uko Adeline Mukangemanyi atabonetse kubera uburwayi na Diane Rwigara udafite umwunganira ngo n’ubwo nta mpamvu zifatika yatanze, urubanza rusubitswe rukazasubukurwa mu cyumweru gitaha kuwa kane.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
@bwiza.com


