Diane Rwigara yasubiye mu rukiko kujuririra ifungwa rye ry’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Diane Rwigara ukurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kugambirira guteza imvururu muri rubanda, kuri uyu wa Kabiri, itariki 07 Ugushyingo yongeye kugera imbere y’Urukiko Rukuru rugomba gufata umwanzuro ku ifungwa rye n’ifungurwa by’agateganyo.

Kuwa 23 Ukwakira nibwo urukiko rwa Nyarugenge rwategetse ko Diane Rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline, bagomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha bashinjwa rikomeje, mu gihe undi bareganwa, Anne Rwigara, we yafunguwe akaba akurikiranwa ari hanze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Diane Rwigara ashinjwa ibyaha byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, ndetse n’icyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda ahuriyeho na nyina, Mukangemanyi Adeline na mukuru we, Anne Rwigara.

Kuri uyu wa kabiri, Diane Rwigara yageze ku rukiko mu mwambaro w’iroza uranga imfungwa, aho mu rukiko yunganirwa na Me gatera gashabanaubusanzwe wunganira nyina dore ko Me Buhuru Celestin ubundi wunganira Diane ataragaragara mu rukiko kuva iburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ryatangira.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *