Diaspora: Abanyarwanda hirya no hino bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Kuwa gatatandatu tariki ya  7 Mata, 2018, uhereye  uhereye muri Kenya na Tanzania, Ububiligi, Ositarariya,  Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa, ndetse n’ibindi bihugu bitanduka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku isi biffatanyije n’abo mu gihugu imbere Kwibuka ku nshuro ya 24 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (République Centre Africaine) (MINUSCA) bifatanyije n’abayobozi b’iki gihugu ndetse n’aba MINUSCA mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo gikorwa cyabereye mu murwa mukuru Bangui, Perezida wa Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra yacanye Urumuri rw’Icyizere ndetse anashyira indabo ahabugenewe mu rwego rwo Kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bukomatanyije bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye mu majyaruguru ya Darfur muri Sudani (UNAMID) kimwe n’abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) na bo bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha hose, hagiye hafatwa umunota wo Kwibuka bucece,hakorwa urugendo rwo Kwibuka ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye bijyanye no gutangira icyumweru cy’icyunamo.

Ku cyicaro cy’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) I Arusha muri Tanzaniya, Abanyarwanda baba I Arusha n’ababa I Moshi ndetse n’Urwego rwasimbuye Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (Mechanism for International Tribunals) na bo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyitabiiriwe n’abayobozi ba guverinoma ya Tanzaniya, Abadepite Mu Nteko ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, abadipolomate bashamikiye kuri EAC, abihaye Imana, n’abandi batandukanye.

Habaye kandi ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’Ubushinwa birimo kuri Ambasade y’u Rwanda I Beijing, muri Xiamen no muri Guangzhou.

Muri Brisbane,  muri Ositaraliya,Ambasade y’u Rwanda, ifatanyije n’umuryango w’Abanyarwanda muri ositaraliya, bagize umuhango wo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, wahuriranye n’imikino ya CommonWealth y’uyu mwaka irimo kubera I Gold Coast muri iki gihugu.

Hafashwe umunota wo Kwibuka bucece abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mbere y’umukino wa volleyball wahuje u Rwanda na New Zeand.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umuco na Siporo, John Ntigengwa, yashimiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zari zihari ubufatanye n’ubushake mu gukomeza Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kumenyekanisha amateka yayo hirya no hino ku isi.yasabye abari aho bose gukora ibyo bashoboye baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ku isi.

Mu bari aho harimo abayobozi ba Ositaraliya barimo Senateri Andrew Bartlett na Depite logan wo mu ishyaka Linus Power.

Ni igikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo Kwibuka n’ubuhamya Bukomeye bwatanzwe na  Miles Wootten, wahoze mu itsinda ry’abasirikare ba Ositiraliya bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro mu Rwanda (MINUAR), wanaje kwikubita hasi yibutse uko ONU yakuye ingabo zayo mu Rwanda ,igihe Abanyarwanda bari bazikeneye cyane.

Gusa yasangije abari aho Icyizere cy’ejo hazaza heza yasubiranye iwabo ubwo yasuraga u Rwanda umwaka ushize, by’umwihariiko bumwe n’ubwiyunge byagezweho ndetse n’iterambere ryihuta.

Amb. Guillaume Kavaruganda, yashimiye abayobozi ba Ositaraliya ku bw’ubufatanye bwabo, avuga ko umuhate abarokotse Jenoside bafite wo guhangana n’agahinda ndetse n’imibabaro bahuye nayo baharanira ejo hazaza hunze ubumwe kandi heza ari urugero rwiza ku Banyarwanda ndetse n’abandi bose.

Kuri Ambasade y’u Rwanda muri Ankara, Turukiya, habereye umugoroba wo Kwibuka wahurije hamwe Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’itsinda ry’abanyeshuri b’ Abanyaburayi bakurikirana amasomo y’igihe gito ndetse n’abakurikirana amasomo y’igihe kirekire  baturuka muri Bosiniya,Seribiya,Masedoniya,Bulugariya,Esipanye,Alubaniya no mu bindi bihugu byo mu burengerazuba bw’Uburayi biga ibijyanye na Jenoside muri Kaminuza zitandukanye.

Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yo yatangirije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi I La Haye aho Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yayoboye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24 muri Hoteli Hilton.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abashyitsi bagera kuri 200 barimo Robert-Jan Siegert, Umuyobozi wungirije w’ishami ry’ibirebana na Afurika y’Ubutayu bwa Sahara muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuholandi akaba n’intumwa yihariye y’icyo gihugu muri Afurika y’Ibiyaga Bigari, abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga ,inshuti z’u Rwanda, Abanyarwanda baba mu Buholandi ndetse n’abandi.

Aba bose bitabiriye urugendo rwo Kwibuka rwabanjirije ibikorwa nyirizina byo Kwibuka.

Ibikorwa byo Kwibuka nyirizina I La Haye, byabimburiwe n’umunota wo Kwibuka bucece abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, waje gukurikirwa n’ubuhamya bwatanzwe na Gakire Dieudonné , warokotse Jenoside.

Amb. Karabaranga  yavuze ko  “turi hano kugira ngo twibutse ko guha ubutabera abazize Jenoside ari intwaro ihoraho yo kurwanya jenoside, kuvuga ‘ntibizongere ukundi nyayo’ ndetse bukaba n’ingenzi mu komora abarokotse.

“iki ni Igihe cyo gusangira amateka yacu. Ni umwanya wo gutekereza ku cyatumye Jenoside iba, Igihe cyo kugerageza kwiyumvisha uko ibyo umuntu atabasha kwiyumvisha byabaye ndetse no guhangana n’ahahise hacu”.

Yanashishikarije kandi Ubuholandi ,nk’uko busanzwe bubigenza mu kurwanya Jenoside binyuze mu butabera,gutangira gutekereza ku bijyanye no guhana ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Butaka bwacyo, nk’uko birimo gukorwa mu Bubiligi, aho umushinga w’itegeko uteganya ihana iryo ari ryo ryose rya Jenoside.

Yashimiye Ubuholandi kuba buri  mu bihugu bike byashoboye kugeza imbere y’ubutabera, kuburanisha no kohereza mu Rwanda ba ruharwa bashakishwa.

Yagize ati “mu myaka yashize abakoze Jenoside babiri baciriwe imanza hano mu Buholandi, naho abandi babiri boherejwe mu Rwanda kuburanira aho bakoreye ibyaha. Ibi ni ibikorwa bifatika bikwiriye gukorwa na buri wese niba dushako mu by’ukuri kurwanya Jenoside”.

Muri Uganda na Kenya naho bibutse 

I Nairobi, amagana y’Abanyarwanda bakoze urugendo rw’amahoro rwatangiriye mu gace k’ubucuruzi ka Uhuru Park rugera mu Karere k’Ubucuruzi bwo hagati (Central Business District) bitwaje ibyapa  biriho ubutumwa bwo Kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi,gufasha abarokotse no kurwanya ihakana rya Jenoside.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye urugendo, Ambasaderi James Kimonyo yashimiye by’umwihariko abitabiriye igikorwa.

Yagize ati “twateguye urugendo rw’amahoro mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwamagana ibikorwa bya Jenoside mu Rwandandetse n’ahandi hose ku isi”.

Yibukije abitabiriye urwo rugendo ko igikorwa nyirizina cyo Kwibuka kizabera ku biro bya ONU I Gigiri kuwa kabiri, tariki 10 Mata abayobozi ba Kenya ndetse n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa ONU bazifatanya na bo.

Amb Kimonyo yasobanuriye abari bateraniye kuri Uhuru Park ko intego yo Kwibuka ari ugushishikariza uno kwigisha abakiri bato kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

 

Src:CNLG

 

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *