Ubucuruzi hagati y’ibihugu by’ibituranyi ni bwo bufite akamaro mu kwihutisha ubuhahirane n’ubukungu ku Isi nk’uko byagaragajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, mu nama ya 21ya Doha Forum ibera muri Qatar.
Ni inama yatangiye kuri iki Cyumweru, itariki 10 kugeza ku ya 11 Ukuboza 2023, yiga ku ngingo zitandukanye zigamije gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye Isi.
Dr Biruta yatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti “Nearshoring and Friendshoring — Changing Priorities in Global Trade.” Ni ikiganiro cyagarukaga ku byihutirwa bikenewe guhindurwa mu bucuruzi uyu munsi, hashingiwe ku kuba bugenda buhura n’imbogamizi zishingiye ku makimbirane y’ibihugu usanga binafitiye runini uruhererekane rw’ubucuruzi ku Isi, byumwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.
Yagaragaje ingamba zitandukanye zafashwe n’umugabane wa Afurika, kugira ngo ubashe kwigobotora izamuka ry’ibiciro ryagiye ryigaragaza hato na hato ku Isi, ahanini bitewe n’ihangana mu bukungu ry’ibihugu bigira ingaruka ku isoko ku Isi.
Yaboneyeho kwerekana ko ibihugu bisangiye imipaka byari bikwiye kugirana ubufatanye mu bucuruzi aho kwiringira bimwe mu bihugu by’inshuti bitewe no kuba iyo habayeho amakimbirane ubushuti mu bucuruzi usanga bigerwaho n’ingaruka ntibitange umusaruro.
Ati: “Ndashaka kugaragaza ko ubucuruzi mu bihugu bihana imbibi aribyo bifite icyo bisobanuye kurusha ubushingiye ku bushuti. Kuko uyu munsi gufatanya kw’ibihugu bituranye nibyo bigezweho.”
Imibare yakusanyijwe n’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, igaragaza ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bihana imbibi yagiye izamuka ndetse mu 2021 bwari ku mpuzandengo ingana 8%.
Muri iki kiganiro cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Bangladesh, Dr. AK Abdul Momen yavuze ko hakenewe ubucuruzi bushingiye ku isoko rusange bufasha mu ruhererekane rw’ibicuruzwa ndetse no guhanga ku biciro bikazamura ubukungu bw’ibihugu.
Iyi nama ya Doha Forum yatangijwe mu 2000, ihuza abayobozi, impuguke, abahagarariye inzego zifata ibyemezo bagamije kongera gushyiraho imiyoborere isubiza ibibazo bihari.

Muri uyu mwaka hagarutswe ku bibazo Isi ikomeje guhura nabyo birimo amakimbirane akomeje kugariza Isi by’umwihariko intambara ya Israel na Palestine, ndetse no kuba aya makimbirane agirwamo uruhare n’ibindi bihugu hagamijwe inyungu.
Hazaganirwa no ku ikoranabuhanga mu buryo bwo gufasha abantu kuva mu bwigunge no guhuza Isi. Hari kandi n’ubucuruzi mpuzamahanga bukomeje kugorwa n’ihangana rya bimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye.
Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Building Shared Futures” cyangwa se ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Kubaka ejo hazaza hasangiwe”.


