Donald Trump yaba yirukanye b’Ambasaderi bose bashyizweho na Obama

Sangiza iyi nkuru

Donald Trump uri kwitegura kuyobora Amerika yasabye abahagarariye iki gihugu mu mahanga bashyizwe muri ako kazi na perezida ucyuye igihe Barack Obama kuzaba bamaze bose gusezera mu kazi mbere y’uko azaba arahirira kuyobora nka perezida w’Amerika wa 45.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya makuri yatangajwe n’Ambasaderi w’Amerika mu gihugu cya New Zealand kuri uyu wa 06 Mutarama 2017 abinyujije kuri twitter ye yavuze ko Trump ari gusezerera b’Ambasaderi bose bahawe akazi na Obama.
Uyu yagize ati “Nzava ku kazi ku wa 20 Mutarama 2017, manda zacu zateshejwe agaciro kandi ntitwemerewe kugira icyo turenzaho, ni itegeko ryaturutse muri leta ku wa 23 Ukuboza 2016”
The New York Times dukesha iyi nkuru ivuga ko abadipolomate bose b’Amerika kuri ubu bafite ubwoba bwo kwisanga hanze y’ubuyobozi bitewe n’uko byamaze kugaragara ko Trump afite imigambi yo gusenya ibintu byose byakozwe na Obama agatangirira ku busa.
Leta y’Amerika ntiragira icyo ivuga kuri aya makuru
Mu gihe iki cyemezo cyaba gishizwe mu bikorwa byagira ingaruka ku bubanyi n’amahanga bw’Amerika n’ibihugu nk’Ubwongereza, Ubudage na Canada ahari hari b’Ambasaderi bashyizweho na Obama.
Iki kinyamakuru kivuga ko hari abantu b’inkoramutima ba Trump bameje ko iyi gahunda yo kwirukana abahagarariye Amerika mu mahanga ariko ko ibi ngo ari ibisanzwe, ngo biri mu rwego rwo gutegura guverinoma yifuza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri ubu b’Ambasaderi b’Amerika ngo bahugiye mu gushakisha Visa kugirango mu gihe Trump azaba abirukanye bazagume mu bihugu baherereyemo nk’abaturage basanzwe. Donald Trump azingira mu biro by’umukuru w’Amarika nka perezida wemewe n’Amategeko ku wa 20 Mutarama 2017 nyuma y’uko azaba amaze kurahirira kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *