Donald Trump yabwiwe ko ahanganye na Satani ubwe arasengerwa ngo azatsinde

Sangiza iyi nkuru

Umuvugabutumwa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Darrell Scott aratangaza ko satan (Lucifer) ubwe yashyize mu gipimo cye umukandida Donald Trump wiyamamariza kuzayobora iki gihugu aho ahanganye na Hillary Clinton wo mu ishyaka ry’Abademokarate.

Mu gikorwa cyabereye muri Cleveland kuri uyu wa Gatatu ushize, umuvugabutumwa Scott yaburiye Donald Trump amubwira ko uwo ahanganye nawe muri ibi bihe nta wundi ari Satani ubwe nk’uko iyi nkuru dukesha The Huffingtonpost ikomeza ivuga.

capture

Pasitoro Darrell Scott yavuze ko mu myaka 5 ishize hari undi muvugabutumwa uzwi mu gihugu wahanuye ko Trump najya mu byo kwiyamamariza kuba perezida azahura n’ibitero bikaze bya satan. Scott yavuze ko uyu muvugabutumwa yavuze ko hari imbaraga z’ikibi zigiye kwinjira mu ntambara yo kurwanya Trump ku rwego rutigeze rugaragara mbere.

Ikindi Scott yavuze ni uko ibyo bitero kuri ubu Trump yatangiye guhura nabyo yirirwa abibona buri munsi.

Nyuma Scott na bamwe mu bayoboke b’idini asengeramo bafatanye mu biganza umugore wa Scott, Belinda asengera Trump ku Mana ngo imusige amavuta yo kuzayobora igihugu.

Reba video hano:

YouTube player

Icyo umuntu yakongera kuri aya makuru ni uko burya nta kivugwa kidafite imvano cyane ko hari n’amakuru abantu batajya bakunda guha agaciro avuga agatsiko k’ibanga ka Illuminati bivugwa ko nta muntu uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika atakabarizzwamo. aka gatsiko kakaba kavugwaho gukorera Sekibi ndetse kakaba gafite n’intego yo kuzakora guverinoma imwe n’idini rimwe ku Isi yose ku buryo abantu batazayoboka bazahura n’akaga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *