Donald Trump yifuzije abamwanga umwaka mushya baramutuka

Sangiza iyi nkuru

Perezida mushya witegura guhabwa gutegeka leta zunze ubumwe z’ Amerika muri uku kwezi kwa Mutarama 2017 yazirikanye abanzi be mu kwifuriza abatuye Amerika n’isi yose umwaka mushya muhire wa 2017
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Donald Trump yanditse amagambo asa n’ashotora abatamushyigikiye ababwira ko kuri ubu babuze icyo bakora kuko yabatsinze mu buryo batatekerezaga
Trump yagize ati “Umwaka mushya ku bantu bose utibagiwe n’abanzi banjye n’abandwanyije bya cyane kuri ubu bakaba barabuze icyo bakora. Ndabakunda!”
new-picture
Aya magambo yakuruye intonganya hagati y’abashyigikiye Trump n’abatamwemera kuri twitter, bamwe bavuga ko byari kuba bihagije iyo yifuriza abantu bose umwaka mushya akarekera atongeyeho andi magambo.
new-picture-1
Bigitangazwa ko Trump ari we watsinze amatora, muri Amerika habaye gucika ururondogoro ku buryo budasanzwe ndetse bamwe mu baturage biroha mu myigaragambyo mu mihanda bashaka guhakana ibyavuye mu matora ariko bifata.
Donald Trump yatunguye abatuye isi bose ubwo yatsindaga amatoro y’umukuru w’igihugu cy’Amerika mu Ugushyingo 2016 mu buryo bwatunguye benshi kuko ibikorwa byo kwiyamamaza byari byaragaragaje ko Abanyamerika benshi bashyigikiye Hillary Clinton wo mu Ishyaka ry’Abarepubulika ari naryo Barack Obama uzasimburwa na Trump abarizwa.
new-picture-2
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itsinzi ya Trump yakurikiwe n’amagambo atandukanye ndetse abatari bake barimo n’abo mu butegetsi bw’Amerika bavuga ko uyu mugabo w’imyaka 70 ashobora kuba hari uburyo yakoresheje akiba amajwi, ibintu ngo yaba yarafashijwe n’igihugu cy’Uburusiya kitajya gicana uwaka na perezida Obama.
Trump azatangira kuyobora Amerika muri uku kwa mbere, ni perezida wa 45 wa leta zunze ubumwe z’Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *