Iyo witegereje urukundo rwo muri iki gihe usanga ahanini rushingira ku bintu bifatika birimo imitungo ari nayo ntandaro yo gusenyuma kw’ingo kwa hato na hato.
Kugirango ugire urukundo rurambye cyangwa ubashe kuba wakubaka mubano urambye n’uwo wakunze, hari ibibazo 5 ugomba kwibaza hanyuma wamara kubisubiza ukabasha kuba washing urugo cyangwa watangira umushinga wo kubaka.
- uwo muntu uramukunda?
Abantu benshi bakunze kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi cyangwa gufatafata bityo ugasanga mu gihe cyo guhitamo uwo bazabana akaramata birabagoye.
Ikindi ni uko akenshi usanga hari ababyarana badakundana ndetse bakabana ariko wakwitegereza neza ugasanga buri umwe hari icyo akurikiye ku wundi. Iyo rero cya kintu yari amukurikiyeho kibuze cyangwa kikangirika, niko guherako bashwana. Urwo nta rukundo rurimo. Kirazira kubana cyangwa gushakana n’umuntu uteganya ko muzabana ubuzima bwanyu bwose utamukunda. Banza wiyumvemo uwo wakunze kandi utabimubwira ahubwo abibone mu bikorwa ibindi bizizana.
- Umukundira iki?
Abantu benshi bakunda abandi bafite ibyo bagendeyeho. Nyamara ni ukwibesha kuko ibyo bintu bishobora kuyoyoka bikajyana na rwa rukundi bakundanaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abasore benshi bagendera ku kimero cy’umukobwa, indoor, imyambarire, imivugire n’ibindi byinshi ariko bakirengagiza ko uburanga ari ubusa.
Umukobwa nawe si byiza ko ukunda umusore kuko afite ikompanyi runaka ayobora yaba iye itaba iye. Umuntu umukunda kubera umutima mwiza wamubonanye cyangwa ko afite ibitekerezo bishobora gutera imbere bibonye uburyo. Ibyo abantu bakundira abandi ni byinshi ariko birasaba gushishoza kuko ibintu birimo imitungo birashakwa bikaboneka ariko kumenya ugukunda by’ukuri ntibyoroshye.
- Yabyirukiyehe? Ubu abayeho ate?
Ni byiza kumenya inkomoko y’uwo mushaka kurushingana kuko akenshi usanga ibyo umuntu yakuriyemo aribyo binamukurikirana amaze gushing urugo.
Abantu benshi bagira ingeso yo kwiyoberanya ariko bisaba ubushishozi kugirango ubatahure bene nk’aba.
Urugero umukobwa wakuriye ku muhanda, aho yabaye yararanzwe n’ingeso runaka akenshi zitari nziza.
Menya neza uwo mukundana ariko utijanditse mu bijyanye n’ibibazo wenda by’imiryango yanyu cyangwa andi makimbirane mu miryango yanyu niba koko mukundana.
- Ufite ubushobozi
Mbere yo gushaka uwo muzabana ni ngombwa kureba ku bushobozi buhari. Si byiza ko washaka uwo mubana kandi nawe ubwawe utishoboye.
Ubu bushobozi bujyendana no guteganyiriza imbuto muzera kuko umuntu ajya kugera ku rwego rwo kwibeshaho kuko hari izindi nzego aba yaraciyemo zisaba kuba yitabwaho n’abandi batari we ubwe.
Si ngombwa kandi kureba ku bushobozi bwo ku mpande zombie kuko mu rukundo habaho kuzuzanya. Kuko iyo bibaye ngombwa abanyabushobozi 2 bisunganye, akenshi uburusha undi niwe utegeka mu rugo.
Urukundo rugamije kubaka rero ntirureba ku bushobozi bw’undi ahubwo ureba woe ubwawe, ufit ubuhe bushobozi bwo gukora umushinga nk’uwo? Ubwo bushobozi se, umwe muri mwe igihe atagihari buzakomeza bugushyigikire cyangwa ufite ukundi uzabigenza?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
- Kugendera ku marangamutima yawe.
Numara gukundana n’umukobwa cyangwa umuhungu, byanze bkunze hari abazatangira kukujya mu matwi bakubwira ibibi bye aho kukwereka ibyiza hbye. Niba utangiye igitekerezo nk’icyo reka kwihutira gufata icyemezo kuko inama zose uzagirwa siko zizaba zigamije kubaka.
Kora ibyawe n’abazaguha ibitekerezo bazabe aribyo baheraho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


