Uko isi igenda itera imbere ni nako abantu bahindura imibereho, imyumvire n´imitekerereze itandukanye n’iyo hambere ugasanga bihinduye byinshi.

Turebeye hamwe ibijyanye n’urukundo, hari byinshi usanga abasore n’abakobwa bakora mu rwego rwo kurubagarira bikaba byashimangira umubano wabo mu buryo busesuye.
Bimwe muri ibyo birungo by’urukundo harimo kuba umusore cyangwa umukobwa yasohokana mugenzi we ariko by’umwihariko igihe uwahawe ubutumire ari kumwe n’inshuti ze.
Twibanze ku ruhande rw’ abasore basohokanye abakobwa barikumwe n’inshuti zabo, usanga agirirwa ikizere ko atamusohokana agamije ikindi kintu runaka nka bamwe mu basohokana abakobwa bagamije imibonano mpuzabitsina.
Gusa kuba umusore yabwira umukobwa bakundana ko ashaka kumusohokana n’inshuti ze, bitandukanye na byabindi bikunze kuvugwa ku bakobwa bizwi nko gukura ibyinyo, aho umutumaho ngo umugurire icyo kunywa ukabona ahuruje imbaga y’inshuti ze.
Bene abo bakobwa akenshi babikora ku basore badakundana ikigamijwe ari ukurya ibintu by´umuhungu ugasanga abakobwa b’inshuti bajya ibihe byo gushaka umuhungu uzabasohokana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umwe mu bakundana atumiye mugenzi we n’inshuti ze ngo basangire akenshi ngo haba hari amahirwe menshi y’uko aba amwiyumvamo akaba ari ikimenyetso simusiga ko bazarushinga igihe hatabonetse izindi nkomyi zitabaturutseho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


