Intambara ya mbere y’Isi ni intambara yasize yangije byinshi ku isi ndetse isiga n’amateka menshi atandukanye haba kuri buri mugabane ugize isi.
Aha turarebera hamwe zimwe mu mosoka zifashishjwe muri iriya ntambara ahanini zari zijyanye n’ubushobozi ndetse n’ikoranabuhanga ryariho.
1. Armored Quadricycle, 1898
Iyi ni imodoka iza ku mwanya wa mbere mu modoka zitangaje zakoreshejwe mu Ntambara ya mbere y’isi, ikaba yarakoraga hifashishijwe peteroli.
Iyi modoka yifashishijwe mu ntambara y’isi ifite amapine 4 ameze nk’ay’igare ikaba yaravumbuwe n’Umwongereza F.R. Simms in 1898.
-
Motor War Car, 1899
Iyi na yo ni imodoka yakoreshejwe muri iriya ntambara, ikaba yaragendaga ku muvuduko wa kilometero 14.5 ku isaha. Iyi modoka y’umubyimba wa Milimetero 6 z’icyuma cyiyigize nay o yavumbuwe n’Umwongereza, F.R. Simms mu 1899.
3. Davidson Automobile Battery Armored Car
Iyi modoka nay o yakoreshejwe muri iriya ntambara, ikaba yaravumbuwe na Davidson afatanyije n’abasirikare bo mu ishuri rya Naval Academy muri Irerlande mu mwaka wa 1901.
Yari ifite ubushobozi bwo gutwara imbunda zo mu bwoko bwa mashinigani zigera kuri 30.
4. Charron, Girardot et Voigt, 1902
Iyi modoka yahimbwe n’umwenjinyeri Mikheil Nakashidze wo mu gihugu cya Georgia mu 1902 ikaba yaragenderaga ku muvuduko wa Kilometero 50/h.
5. Rolls-Royce Armoured Car, 1914
Iyi ni imodoka y’Abongereza yakoreshejwe mu ntambara ya 1 y’isi ndetse no mu gice kimwe cy’intambara ya 2. Yahimbwe na Rolls-Royce mu 1914
6. Lanchester
Iyi na yo yakozwe mu 1914 n’Abongereza, ikaba yarakozwe mu rwego rwo kungerera ubushobozi iya Rolls-Royce
7. Jeffery Armored Car
Iyi modoka yakozwe na kompanyi yitiriwe Thomas B. Jeffery muri Kenosha na Wisconsin mu 1915. Ni yo modoka ya mbere yakoreshejwe na General John Pershing mu 1916 mu butumwa muri Mexique.
8. Bà¼ssing A5P
Iyi modka yakorewe mu budage ikorwa na kompanyi ya A5P mu 1916 na yo ikaba yarakoreshejwe mu ntambara ya 1 y’isi. Ni imodoka ikomeye igizwe n’icyuma gifite imibyimba wa Milimetero zisaga 7.
9. Austin Armoured Car
Iyi ni imodoka yakorewe mu bwongereza mu ariko yifashiahwa bwa mbere n’Abarusiya mu ntambara y’isi ndetse no mu ntambara y’abasivile mu gihugu cy’u Burusiya.
10. Ehrhardt E-V/4
Iyi ni imodoka yakozwe n’Abadage ikaba ari imwe mu modoka zikomeye ndetse ziremereye zakoreshejwe mu ntambara y’isi kuko yapimaga toni zisaga 9. Iyi modoka yakoreshejwe no mu ntambara ya 2 y’Isi.
11. Garford-Putilov Armoured Car
Iyi modoka nay o iza mu modoka ziremereye wakoreshejwe mu ntambara y’isi, aho yapimaga toni zisaga 11 ikaba yarakorewe mu gihugu cy’u Burusiya.













