Mu nama y’abaminisitiri yo kuwa Gatanu ushize harimo iteka rya perezida rigena igihe amatora azabera. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikaba yatangaje igihe kwiyamamaza bizatangira n’iminsi amatora azaberaho mu Rwanda no muri diaspora. iki kiganiro kigari cyarimo inzego zitandukanye za leta cyayobowe na minisitiri Stella Ford Mugabo, kikaba cyari kigamije kugeza ku banyamakuru ibyaganiriwe mu buryo burambuye mu Nama y’Abaminisitiri iherutse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dore uko gahunda yose iteye kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo
Abanyarwanda bagejeje imyaka yo gutora imbere mu Rwanda bazatora kuwa 04 Kanama 2017, naho Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bo bazatore mbere gato kuwa 03 Kanama 2017.
Kwiyamamaza bizatangira hagati y’itariki 14 Nyakanga na 03 Kanama imbere mu gihugu, mu gihe hanze y’igihugu kwiyamamaza bizarangira kuwa 02 kanama kuko kuwa 03 kanama bo bazatora.
Amatora akazaba kuva saa moya (7h00) za mugitondo kugeza saa cyenda (15h00)za nimugoroba, ariko abatorera hanze bo bashobora kurenza isaha.
Kwakira kandidatire byahawe iminsi 10 hagati y’itariki 05 kugeza ku itariki 14 Kamena, bizakurikirwe no gutangaza izemejwe kuwa 22 Kamena, hanyuma nyuma y’iminsi 5 hazatangazwe lisiti ntakuka y’abemerewe kwiyamamaza kuwa 27 Kamena.
Nyuma y’amatora, bitarenze itariki 09 Kanama, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora, naho ibyavuye mu matora bya nyuma bizatangazwe bitarenze itariki 16 Kanama habe hasigaye akazi ka komisiyo y’amatora yo gukora raporo zijyanye n’ayo matora.
Biteganyijwe ko ingengo y’imari izakoreshwa izaba ingana na miliyari 5,400,000,000 ariko amatora nyirizina akaba azagendwaho agera muri miliyari 3 mu gihe ubushize hakoreshejwe asaga miliyari 7.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Zimwe mu mpamvu zatumye aya mafaranga agabanyuka harimo kuba hari ibikoresho bitazongera kugurwa kuko ibyaguzwe bishobora gukora igihe kirekire, kuba hakora abakorerabushake bigafasha mu ngengo y’imari igenda ku matora, n’ibikorwa bikoreshwa ikoranabuhanga bitagisaba impapuro nyinshi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




