Dr Agnes Binagwaho wabaye minisitiri w’ubuzima yatangiye kugaragara no muri filimi

Sangiza iyi nkuru

Dr Agnes Binagwaho wigeze kuba minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda kuri ubu aragaragara muri filimi mbarankuru yiswe Bending the Arc ivuga ku buryo mpinduramatwara bukoreshwa n’Abafatanyabikorwa mu by’ubuzima (Partners in Health) mu gutanga ubuvuzi.

Urubuga rwa npr.org dukesha iyi nkuru rutangira ruvuga bimwe mu bikorwa bya Dr Agnes Binagwaho harimo n’ibitangaje nk’aho mbere y’uko aba minisitiri yigeze gushaka gufungira umuganga mugenzi we mu cyumba cy’ibitaro nyuma yo kumusanga mu cyumba cy’isuzumiro hari umwana urembye wari kumwe na nyina nyamara uwo muganga ngo arimo gusinzira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ngo ubwo Binagwaho yabonaga ibyo bintu, yafashe uwo mwana w’umukobwa ajya kumwisuzumira mu kindi cyumba ariko asaba umwana gusiga afungiranye uwo muganga wasinziraga utari gushobora gusohoka aho adafite urufunguzo rw’abaganga.

Dr Binagwaho kugira ati : « Basanze mpamwa no kugerageza kumufungira muri icyo cyumba ijoro aho gufata nabi umwana washoboraga no gupfa . »

Mu buzima bwe, ngo Dr Agnes Binagwaho yaranzwe no kudatinya kuvuga ibitagenda, bituma agira uruhare rukomeye mu kuvugurura urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Mu 2015, yahawe igihembo gifite agaciro k’amadolari 100,000 (Prix Roux) yahawe n’Ishuri ryigisha iby’ubuzima ryo muri Kaminuza ya Washington kubera uruhare yagize mu guteza urwego rw’ubuzima mu Rwanda. Nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi bapfa nyuma yo kuvuka, Binagwaho n’abo bakoranaga bibanze ku kugira ibikoresho no kurushaho guhugura abaganga mu rwego rwo kureba ko impfu z’abana bapfa bavuka zagabanyuka kandi bitanga umusaruro ufatika.

Kuri ubu nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, Dr Agnes Binagwaho yabaye n’umu star muri sinema, aho agaragara muri filimi mbarankuru « Bending the Arc » ivuga ku buryo mpinduramatwara bukoreshwa na Partners in Health mu buvuzi. Muri iyi filimi Binagwaho avuga ikimuri ku mutima nk’aho mu bibazo bibazwa ku kubona inkunga igenewe ubuvuzi ahantu hakennye asubiza agira ati : « Abantu bari gupfa muvandimwe wanjye ».
Reba agace gato ka Bending the Arc hano

YouTube player

Paul Farmer, umwe mu bashinze umuryango Partners in Health, utanga serivisi z’ubuvuzi mu bihugu bikennye, harimo no muri bimwe mu biturage byo mu Rwanda, avuga ko yahuriye na Dr Binagwaho bwa mbere mu nama y’Umuryango w’Abibumbye kuri sida mu 2001, ndetse agahita atangarira ukuntu avugisha ukuri.

Dr Binagwaho kandi avugwaho kuba yaragize uruhare mu gukingira cancer y’inkondo y’umura abana b’abakobwa b’abanyarwanda ubwo yagiranaga ubufatanye na sosiyete ikora imiti yo muri Amerika yitwa Merck.

Abakobwa bakabakaba 93% barakingiwe mu gihugu kiri munzira y’iterambere mu gihe ubusanzwe mu bihugu bikennye abantu bategereza imyaka n’imyaka kugirango babashe kwikingiza.

Dr Binagwaho agira ati : « Ubwo nari akabeba gato, nagerageje kuvuza urusaku rwinshi kurusha intare. Ubwo nabaga mukuru, navugije rukeya kuko intego yari uguhinduka. Kandi rimwe na rimwe kugirango uhinduke biba byiza kwiga no kugerageza kubikora utavugije induru nyinshi . »

Dr Agnes Binagwaho yavukiye mu Rwanda ariko umuryango we wimukira mu Bubiligi mu 1958 ubwo yari afite imyaka 3 y’amavuko kugirango azabashe kwiga ubuganga. Nyuma y’umwaka umwe, u Rwanda rwahuye n’ibyago byakurikiye Revolisiyo yo mu 1959.

Binagwaho avuga ko ababyeyi be batamwigishije byinshi ku muco nyarwanda batekereza ko atazarugarukamo, ariko ngo ntacyo byari bivuze kuko we yakomeje kwizera ko ari Umunyarwandakazi.

Ubwo yari mu Bufaransa mu 1994 nibwo yagiye abona amakuru kuri jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abantu basaga miliyoni mu minsi 100, maze nyuma y’imyaka 2 mu 1996 agaruka mu Rwanda agira uruhare mu kuvugurura urwego rw’ubuzima ngo rwari rwarangiritse cyane ndetse n’abakoraga muri urwo rwego icyo gihe bakaba barasaga nk’abatabyitayeho kubera ihungabana, ariko mu bushobozi bukeya bwari buhari bakaba barabashije gukora byiza.

Dr Binagwaho yabanje kuyobora Komisyo y’igihugu ishinzwe kurwanya sida CNLS kuva mu 2002 kugeza mu 2008, aho muri manda ye we n’abo bakoranaga bashatse uko bahuza leta n’abikorera mu gushakira imiti abafite ubwandu bwa sida. Muri iyo myaka kwita ku bafite ubwandu bwa VIH byateye imbere, ku buryo nk’uko byemejwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika, abicwaga na sida ku mwaka bavuye ku 15,000 bakagera ku 7,000 mu myaka 6.

Mu 2008 Dr Binagwaho yabanje kuba umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima, aza kugira minisitiri mu 2011 kugeza mu 2016. Amaze kwandika articles zigera ku 100 harimo imwe ivuga uburyo abana b’Abanyarwanda bandura agakoko gatera sida bakunze kubaho mu bwihebe kandi bakaba bakeneye kwitabwaho kugeza ku rwego rwo mu mutwe.

Usibye kuba asigaye atanga amasomo muri UGHE, Kaminuza itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza(Master’s) mu by’ubuzima kuri bose, iherereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, aho yigisha buri mpera z’icyumweru ndetse amasomo ye akayatangira i Kigali kuwa kabiri wa buri cyumweru, n’umwarimu wungirije muri Dartmouth Institute for Health Policy and Clinical Practice.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *