Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Dr Kizza Besigye, ahamya ko ibintu byose General Muhoozi Kainerugaba akora, umubyeyi we Perezida Yoweri Museveni aba yabimuhereye uburenganzira.
Dr Besigye yabitangarije muri gahunda y’ikiganiro ‘Frontline’ gitambuka kuri televiziyo ya NBS mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2022.
Gen. Kainerugaba usanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano, amaze iminsi atangaza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, buteza impaka ndende ndetse bamwe bagashinja uyu Mukuru w’Igihugu kutagira icyo abikoraho.
Muri bwo harimo ubwo yatangaje agaragaza ko ashyigikiye umutwe witwaje intwaro wa TPLF urwanirira abaturage bo mu ntara ya Tigray muri Ethiopia n’ubushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Hari ubundi Gen. Kainerugaba yashyize kuri Twitter, avuga ko we n’ingabo ze bafata umujyi wa Nairobi muri Kenya mu gihe kitageze ku byumweru bibiri. Bwatumye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yisobanura, Museveni akura uyu muhungu we ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, ariko amuha ipeti rya General, amukuye ku rya Lieutenant General.
Abajijwe ku bikorwa bya Gen. Kainerugaba, by’umwihariko ubutumwa atangariza ku mbuga nkoranyambaga, Dr Besigye yatangaje ko byose Perezida Museveni aba abizi kandi ngo aba yamuhaye uburenganzira bwo kubikora.
Dr Besigye yagize ati: “Bwana Muhoozi ntabwo yakora ibyo akora Bwana Museveni atabizi kandi atabimuhereye uburenganzira, atabimwemereye ku buryo yabyihanganira.”
Umuhungu wa Museveni aherutse gutangaza ko we na Dr Besigye bemeranya ko ishyaka NRM riri ku butegetsi ridindiza iterambere rya Uganda. Hari tariki ya 2 Ukuboza, maze agira ati: “Rwose sinizera NRM. Mu bijyanye na Marxist, byashoboka ko ari wo muryango udindiza iterambere mu gihugu.”
Besigye abajijwe kuri NRM inengwa na Gen. Kainerugaba, yasubije ko iri ari ishyaka rya Museveni n’umuryango we. Ati: “NRM ni Bwana Museveni n’umuryango we. Ayobora umuryango we nk’uko ayobora icyo ari cyo cyose.”
Dr Besigye wakuye ipeti rya Colonel mu gisirikare cya Uganda, ni umwe mu bigeze kuba inshuti zikomeye za Perezida Museveni, gusa yitandukanya na we, bahatanira kuyobora iki gihugu. Nyuma y’inshuro nyinshi bitamuhira, uyu munyapolitiki yatangaje ko atazongera kwiyamamaza.



