Umuyobozi w’ishyaka FDC muri Uganda, Dr Kiiza Besigye yakuriye inzira ku murima umuhanzi Bobi Wine wari umaze igihe yiteze ko azataramira mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko nk’uko bisanzwe bibaho cyane mu gihe cyo kwiyamamaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bihe byashize, nibwo uyu muhanzi yari yatangaje ko ashobora kuzataramirra Abadepite cyane cyane abakomoka mu karere ka Kyadondo bari mu ishyaka rya Dr besigye ariko inzozi ze zikaba zitamubereye impamo nk’uko yabiteganyaga.
Bimenyerewe ko umukandida ku mwanya wa Perezida Dr Besigye ajya atumira abahanzi bagataramira abanyepolitiki bo mu ishyaka rye cyane cyane abo mu Nteko ishinga amategeko.
Nyuma yo kugaragara akoranira bya hafi n’uyu muhanzi rero, bikaba byari byitezwe ko ari we ushobora kwegukana ayo mahirwe yo kujya gutaramirayo mu matora yegereje.
Mu mpera z’iki cyumweru gishize, nibwo Dr Besigye yavuze ko atazajyanayo uyu muhanzi nubwo ari inshuti kuko hari abandi basanzwe bakorana ndetse bamenyeranye kurusha uriya nk’uwitwa Apolo Katinti.
Yagize ati”nzagarura Apolo kuko ari n’umunyamuryango wacu ukomeye bityo nanjye mfite kumuteza imbere, Bobi Wine ni inshuti yanjye isanzwe ariko sinzabura kumwifuriza amahirwe mu byo azakora byose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ngo byababajwe n’uyu muhanzi Robert Kyagulanyi wamenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine kuko we yari azi ko ari we ufite ayo mahirwe kubera ubucuti bari bafitanye mu minsi yashize, ubwo uyu munyepolitiki yanamusuraga iwe bagasangira ndetse bakanavuga ku mushinga bafitanye wo gukorana indirimbo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


