Dr Christopher Kayumba yongerewe iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri, itariki 05 Ukwakira rwavuze ko ikirego cy’uwahoze ari umukozi wa Dr Kayumba Christopher umushinja kumusambanya ku gahato gifite ishingiro, ikaba ari mpamvu ikomeye agomba gukomeza gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha afunze rwemeza ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Dr Kayumba Christopher n’umwunganirzi we mu mategeko bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo cy’urukiko mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urukiko rwemeje ko abatangabuhamya bose babajijwe bemeje ko Dr Kayumba Chrstopher yasambanije uwitwa Yankurije, ko ubuhamya bwabo bufite ishingiro kandi nta mpamvu bafite yo kubeshyera Dr Kayumba icyaha nk’iki gikomeye.

Dr Kayumba Christopher mu mwirondoro we kandi umushinjacyaha yavuze ko harimo ko akora umwuga w’itangazamakuru akaba anafite ikinyamakuru cye kubw’ibyo arekuwe yasibanganya ibimenyetso akoresheje ikinyamakuru cye.

Yongeyeho ko ibyaha Dr Kayumba Christopher akurikiranweho mu gihe byaba bimuhamye yahanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri bityo ko ari yo mpamvu agomba gufungwa mu gihe Ubushinjacyaha bugikora iperereza.

Dr Christopher Kayumba unashinjwa icyaha cyo kugerageza gufata ku ngufu umwe mu banyeshuri yigishaga, ahakana ibyaha aregwa akavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki kuko yatangiye kubishinjwa nyuma y’umunsi umwe ashinze ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *