Dr Frank natorwa, inguzanyo ya buruse izikuba Kane ku banyeshuri ba Kaminuza

Sangiza iyi nkuru

Umukandida w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza avuga ko naramuka atowe ikibazo cy’abanyeshuri bahabwa inguzanyo y’intica ntikize kizahita gikemuka.

P1040224
Dr Frank yabanje gucinya akadiho n’Abarwanashayaka be

 
Mu ijambo yaku baturage mu muhango wo kwiyamamaza yakoreye mu karere ka Nyanza na Gisagara, yavuze ko bidakwiye guha abanyeshuri inguzanyo ya buruse idashinga kandi ari iyo baba bazishyura.
P1040222
Yagize ati”ko n’ubundi ari inguzanyo ko atari impuhwe cyangwa impano, kuki babaha intica nyikize?”
Ku ruhande rwe, ngo umunyeshuri uzajya aba yigira kuri buruse azajya ahabwa inguzanyo y’ibihumbi bitari munsi y’Ijana.
P1040226
Abaturage bari bitabiriye ari benshi mu karere ka Nyanza

Yakomeje avuga ko mu bijyanye n’imitangirwe y’inguzanyo ya buruse ihabwa abanyeshuri bo muri kaminuza ikirimo ikibazo mu gihe abanyeshuri bagihura n’ibibazo by’ubukene n’imibereho mibi kandi bitwa ko bahabwa amafaranga yo kubatunga kandi bakaba bagomba kuzayishyura.
P1040225
Ibi yavuze ko ari bimwe mu bibangamira ireme ry’uburezi kuko abiga bahabwa iyi nguzanyo batayibonera igihe n’aho bayiboneye bakayibona idahagije.
Ni muri urwo rwego yanagarutse ku rurimi rw’ikinyarwanda avuga ko rwamaze gutakaza umwimerere rukaganzwa n’indimi z’amahanga mu gihugu bityo akavuga ko rudasigasiwe rushobora no kuzazimira burundu.
P1040220
Ni muri urwo rwego yijeje ko naramuka atowe azashyiraho gahunda mu burezi yo kwigisha ikinyarwanda guhera mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza ariko by’umwihariko hakazajyaho n’ishuri ry’ikirenga mu Kinyarwanda rya Dogitora (Doctorat)
Yagize ati”Nshaka ko ikinyarwanda kizigishwa mu mashuri kikaba umwimerere, ndetse hakazanajyaho urwego rwa Doctorat, umuntu akaba azabasha kugira impamyabumenyi ya Doctorat mu Kinyarwanda gusa.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku bindi bijyanye no kuzamura ireme ry’uburezi, yavuze ko bitazarangirira mu masomo yo mu ishuri gusa ahubwo ko azibanda no ku mikino ndetse no ku bandi bafite impano zitandukanye bakaba bazashakirwa amashuri yabugenewe yo kubateza imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *