Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Nyakanga 2017, umukandida w’ishyaka rya Green Party, Dr Habineza Frank yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Rulindo aho yakiriwe n’abaturage bacye ariko na none benshi ugereranyije n’aho yakoreye ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wabanje, ibi ngo bikaba biterwa no kuba aho aba yasabye kwiyamamariza, inzego z’ibanze za ho zihahindura zikamuherereza ahitaruye abaturage.



Uyu muhango wabereye mu kagali ka Rwamahwa, umurenge wa Base ho mu karere ka Rulindo, mu kibuga kinini kiri munsi y’ishuri ryisumbuye rya Kiruri, ku nkengero z’umugezi wa Gitereri, ahakikijwe n’imirima y’icyayi.
Abashinzwe gutegura aho iki gikorwa kigomba kubera ku ruhande rw’ishyaka Green Party, babwiye bwiza.com ko inzego z’ubuyobozi zabimuye zikababuza gutera amahema ahagomba kubera ibi bikorwa.

Ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bandikiraga Dr Frank kuwa 18 Nyakanga bumwemerera gukorera mu karere ka bwo, bwongeyeho ko agomba guhindura aho azakorera ibikorwa bye kuko aho yari yasabye gukorera bitashoboka.

Mu gihe iri shyaka ryari ryasabye ko ryakorera ku kibuga cy’umupira giherereye impande z’ikigo cya Etoo Tumba , umuyobozi w’aka karere yamusabye ko yakwimura ibikorwa bye ntabe ari ho akorera ahubwo akamwohereza ku kindi kibuga kiri hakurya ya ho hafi y’agasanteri ka Kiruri, ariko na bwo mu gitondo cyo kuri uyu munsi bahatera amahema abayobozi bakayabakuzaho ahubwo bakabategeka kuyajyana mu kindi kibuga kiri epfo ku nkengero z’umugezi wa Gitereri, munsi ya ES Kiruri.
Green Party yahuye n’ibi bibazo kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere dutandukanye
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si ubwa mbere bamwimura aho gukorera kuko kuva yatangira kwiyamamaza nk’uko yakomeje abyivugira, Dr Frank yavuze ko hari n’abandi bayobozi b’uturere bagiye bamwangira kwiyamamariza aho yihitiyemo ahubwo bakamuhitiramo ahandi kuren’ingo cyangwa aho abaturage bashobora kugera bigoranye bityo bigatuma atabona abaza kwitabira ibikorwa bye.
Hari n’abamubwira nabi ndetse bakanagaragaza ko badashyigikiye ko yagira igikorwa akorera mu bwatsi bwa bo.
Ubwo Dr Habineza yageraga mu karere ka Nyagatare mu bikorwa nk’ibi na none, bamubujije kwiyamamariza aho yari yasabye bamubwira ko ari hafi y’amashuri byongeye hakaba haremera isoko nubwo we avuga ko nta ho bihuriye byongeye hakaba n’aho bamuhitiramo n’ubundi ugasanga hegereye ibigo by’amashuri.
Akimara kugera aho bamutegetse gukorera ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Dr Habineza avuga ko yasanze ari ahantu kure y’abaturage ndetse hakaba ari ahantu hegeranye n’irimbi ku buryo yahatinye akanga kuhakorera ahubwo agahitamo gutembera mu mujyi wa Nyagatare asuhuza abaturage gusa.
Nk’uko byagaragaye akigera mu mujyi, na bwo hari itsinda ry’abamotari baje kumwitambika bambaye amababi y’ibiti n’ibijagari ku buryo bashakaga kuburizamo umugambi we bagahoshwa na Polisi yahagobotse.
Kirehe
Sibyarangiriye aho rero kuko no mu gihe yageraga mu karere ka Kirehe ari ko byamugendekeye kuko aho yari yasabye kwiyamamariza bahahinduye bakamwohereza mu bilometero n’ibilometero uturutse aho yari yasabye kwiyamamariza, na bwo yahagera igikorwa ntikigende neza kubera abana b’abanyeshuri bo mu ishuri ribanza ryari ryegereye aho yakoreye baje kubidobya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe abana bato batarageza ku myaka yo gutora baba batemerewe kwamamaza, aba bana bato mu myenda y’ishuri rya Gahara baje bitwaje utubendera tw’ishyaka rya RPF baduhishe ariko nyuma bakaza kudukura mu bikapu bya bo bakatuzunguza hejuru ari na ko bikiriza ibibusanye n’intero y’abari bayoboye ibi bikorwa.
Umuyobozi akaba n’umukandida mu ishyaka riharanira Demokarasi no guteza imbere ibidukikije, Dr Frank Habineza yavuze ko ibi byose byagiye bimubera imbogamizi mu bikorwa bye ariko ko atazarekera aho kugeza yushije ikivi yatangiye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati”Ni urugendo rutoroshye natangiye ariko ngomba kururangiza.”
Dr Habineza kandi avuga ko hari abayobozi bamwima aho gukorera ibikorwa byo kwiyamamaza ntibamuhe impamvu cyangwa n’abazimuhaye ugasanga ahanini nta shingiro zifite ariko kuko ari ku rugamba agomba gukomeza kururwana.
Yagize ati” iyo umuntu ahuye n’ibibi byinshi, ariko hakabonekamo bicye byiza, aba agomba kwishimira ibyo kuko na byo bishobora gutanga umusaruro ufatika.”
Aha akaba yarashakaga gusobanura ko nubwo agenda yimurwa akajyanwa kure y’abaturage, aho bashobora kugera bibagoye ariko ko ataburamo bacye bitabira ibikorwa bye kandi bakamwereka ko bamushyigikiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kwiyamamaza mu karere ka rulindo, biteganyijwe ko ibikorwa bye ari bubikomereze mu karere ka Nyabihu aho akomeza kugenda avuga imigabo n’imigambi ye.

Uretse kwimurwa aho gukorera, yanavuze ko hari n’izindi mbogamizi agenda ahura na zo mu bikorwa bye zirimo no kuba hari aho usanga abayobozi b’inzego z’Ibanze babuza abaturage kujya kwitabira ibikorwa bye n’ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


