Ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda hashobora kuba ikiganirompaka hagati y’abakandida bazaba bahatanira kuyobora u Rwanda muri manda itaha, mbere yuko amatora aba kuwa 04 Kanama nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Umukandida Dr Frank Habineza aravuga ko we azitabira iki kiganiro ari uko Paul Kagame nawe akitabiriye.
Iby’iki kiganirompaka bikaba byaratangajwe kuri uyu wa kane ushize n’iyi komisiyo kuri Radio na Televiziyo by’igihugu, RBA.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dr Frank Habineza utaremeza niba azitabira iki kiganirompaka, yatangarije The East African ko azakitabira gusa ari uko umukandida wa RPF, Paul Kagame, nawe azakitabira ubwe nta muntu umuhagarariye woherejwe.
Umuvugizi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Moise Bukasa, avuga ko RBA izaha umwanya wo kujya impaka abakandida bazahatana mu matora, aho bazahabwa umwanya wo gutangaza imigabo n’imigambi yabo hari umuntu uzaba uyoboye ikiganirompaka.
Hagati aho ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje hirya no hino mu gihugu ku bakandida batatu bazaba bahanganye mu matora ari bo; Paul Kagame wa RPF Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Green Party, ndetse na Philippe Mpayimana nk’umukandida wigenga.
Biteganyijwe ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba kuwa 03 Kanama ku Banyarwanda baba hanze, naho mu gihugu imbere akazaba kuwa 04 Kanama 2017. Uzatsinda aya matora, muri manda y’imyaka 7 akazaba afite inshingano zo gukomeza guteza imbere u Rwanda nk’igihugu gisanzwe gifatwa nk’igikataje mu iterambere ry’ubukungu ryihuse muri Afurika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


