Umukandida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza aratangaza ko atishimiye kuba abayoboke b’umutwe wa Politiki bahanganye mu matora ya Perezida wa Repubulika bamwamamarizaga hafi y’aho yiyamamarije.
Dr Habineza yiyamamarije mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kuba mu Murenge wa Muhororo uturanye n’uwa Gatumba habereye ibikorwa byo kwamamaza umukadida bahanganye muri aya matora, avuga ko byamuvangiye n’ubwo ngo yabonye umwihariko muri ako karere utandukanye n’ahandi yagiye yiyamamariza.
Ati “Turabona ko inzego za Leta zatwakiriye neza, ndetse n’ikimenyimenyi visi meya aracyahari kandi atwijeje ko ari buduherekeze akatugeza aho Ngororero itandukanira na Muhanga [kuri Nyabarongo]. Urumva ko ari agashya akarere kadukoreye kurusha ahandi. Eh twavuga ko batwakiriye neza.”
Akomeza agaragaza ko habayeho imbogamizi muri ako karere gaturanye n’aho avuka.
Ati “ Kandi n’abaturage nabo baje, uretse ko ikibazo cyavutse ari uko habaye n’igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR hariya ruguru [mu Murenge wa Muhororo], byatuvangiye, kuko ni ukuvuga ngo twari tuzi yuko gahunda yo kwamamaza ari iyacu twenyine uyu munsi ariko dusanga ari gahunda ebyiri zo kwamamaza, hari abaturage bagombaga kuza hano bagiye iriya, benshi cyane bagiye hariya ruguru…nicyo kintu twavuga ko cyatubangamiyemo ariko ubundi abaje barahagije.”
Ku ruhande rw’akarere ka Ngororero, ngo nta gikorwa cyo kumubangamira cyabayeho, nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Kuradusenge Janvier.

Yagize ati “Dufite ibaruwa ya Green Party badusaba ko aziyamamaza mu karere ka Ngororero ariko agasobanura ko ari mu murenge wa Gatumba, ariho hano twari turi. Tukumva rero twebwe nk’ubuyobozi ntabwo tiwgeze tumubangamira muri gahunda zo kwiyamamaza.”
FPR Inkotanyi na yo yadusabye kwiyamamaza, kandi mbere y’uko batangira kwiyamamaza bari barabisabye kera. Ubwo rero biyamamarije mu Murenge wa Muhororo ariko n’umukandida wa Green Party yiyamamariza mu wa Gatumba ariwo uyu turimo.”
Ku bijyanye no kumenya niba abakandida babiri bashobora kwiyamamariza mu karere kamwe, Kuradusenge avuga ko byemewe.
Ati “Umukandida agaragaza ko ashaka kwiyamamariza mu karere ariko akavuga umurenge cyangwa santeri ashaka kwiyamamarizamo.

Umuryango RPF Inkotanyi wadusabye kwiyamamariza mu Murenge wa Muhororo hanyuma turabibemerera, Green Party yo idusaba mu wa Gatumba. Twumva bidashobora kubangamira ibyo bikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwo muyobozi akomeza avuga ko icyitemewe ari uko bahurira mu murenge umwe cyangwa kuri site imwe, imirenge itandukanye ngo nta kibazo.
Ku kibazo cy’uko abaturage bakora ibikorwa by’ubucuruzi mu dusanteri two mu Murenge wa Muhororo bari bafunze imiryango muri icyo gihe bamamazaga umukandida wa FPR Inkotanyi, Dusengimana yemeza ko nta bwiriza cyangwa itegeko ryatanzwe n’urwego rwa Leta rwaba urw’umurenge cyangwa akarere basaba baturage kureka imirimo ngo bajye kureba umukandida runaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com


