Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin kuri uyu wa 31 Ukwakira 2020 yasobanuye uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yasuzuguye Sena y’u Rwanda hejuru y’Umunyarwandakazi Laure Uwase.
Intandaro y’ibi ni ishyirwa rya Laure Uwase muri Komisiyo ishinzwe gukora ubucukumbuzi ku makosa u Bubiligi bwakoze mu gihe cy’ubukoloni.
Laure Uwase ni Umunyarwandakazi uba mu Bubiligi nk’impunzi
Iyi Komisiyo yashyizweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi muri Nyakanga 2020, u Rwanda rurayamagana, rushingiye ku kuba uyu Munyarwandakazi urimo rumushinja gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo akaba ari inararibonye mu kugoreka amateka y’igihugu.
Dr. Iyamuremye mu ihuriro ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, nk’uko igitangazamakuru The Chronicles cyabitangaje, yavuze ko Sena y’u Rwanda yandikiye Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi, Eliane Tillieux, yamagana iki gikorwa bakoze, ndetse imusaba no gukura Laure muri iyi Komisiyo.
Dr. Iyamuremye yavuze ko Eliane Tillieux yamusubije ko ibaruwa y’ubwo busabe na we yayoherereje ya komisiyo ishinzwe gukora ubu bushakashatsi, ngo iyo ntiyigeze imenyesha Sena y’u Rwanda niba yarayibonye.
Ngo ibyo bigaragaza ko hakiri imyumvire ya gikoloni. Ati: “Turacyahanganye na ka gasuzuguro ka gikoloni.”
Yavuze ko kandi hakiri imbogamizi mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu bari mu mahanga, mu gihe bafite imbaraga zibashyigikiye.
Mu minsi ishize ni bwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi, yemeje ko Laure Uwase agomba kuguma muri iyi komisiyo izakora ubushashatsi ku bihugu byakonolijwe n’iki gihugu birimo: u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse yatangiye imirimo yashinzwe.

10 Responses
Dr. Iyamuremye yasobanuye uko Inteko y’u Bubiligi yasuzuguye Sena y’u Rwanda
Niba iyo Komisiyo iteganya kujya mu bihugu ikoraho ubushakashatsi, u Rwanda ntiruzemere ko hari n’umwe mu bayigize warukandagiramo ngo aje kugira ubushakashatsi ahakora, kuko n’iyo iriya ngorekamateka itaza, mu gihe cy’ikusanya yagendera ku bitekerezo byayo.
Ni na byiza ubwo Sena y’u Rwanda yatangaje ko nta kizavamo gikwiye kurwitirirwa.

Ubwo haricyo ububiligi bwagendeyeho mukumushyira muriyo komisiyo
1 kugira ngo akomeze apfobye
2 kugirango urwanda ruboneko rutahindura ibyo ububirigi bwashatse ukora

uyu mukobwa ari mu nteko y’ububirigi se?

Ntibazabemerere gukandagira muri uru RWANDA

Tout simplement nimubihorere birabareba bapfa kutazaza kubukirera mu Rwanda. Naho ubundi badusubiza badusubiza birabareba, ntibikwiye kudutesha umutwe na gato!!!