2x0a9685

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’intebe wa 12 w’u Rwanda ni muntu ki?

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki 23 Nyakanga 205 nibwo inkuru yabaye kimomo ko  Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida Paul Kagame asimbuye Dr. Édouard Ngirente, wari umaze imyaka 8 yose avuye ayobora guverinoma kuva muri 2017.

Ni inkuru abantu batari bake babanje gushidikanyaho kuko Dr. Ngirente ariwe muntu wa kabiri wari umaze igihe kirekire kuri uyu mwanya, nyuma ya Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’ intebe kuva muri muri 2000 kugeza 2011 bivuze ko yamaze imyaka 11 ayiyobora.

Ni amakuru yaje kwemezwa na banyiri ubwite aho Dr Justin Nsengiyumva mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa X yanditse ashimira Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame wamugize Minisitiri w’intebe mushya agira ati:Nkwijeje kugukorera u Rwanda mu guca bugufi n’ubwitange…Nzatanga ibyo nifitemo byose mu kugufasha igihugu kugera ku ntego ikomeye cyihaye.

Dr.Edouard Ngirente yasimbuye wari nawe yandika kuri X ashimira umukuru w’ igihugu agira ati:”Ndashimira mahirwe wampaye yo gukorera igihugu cyanjye”…ni  igika cy’ubuzima bwanjye nzagendana iteka mfite ishema”.

Dr. Justin Nsengiyumva ni muntu ki?

Dr. Justin NSENGIYUMVA ni umugabo wubatse ifite imyaka 54 akaba yaravukiye mu Rwanda  afite  ubwenegihugu bubiri aho afite ubwenegihugu bw’ u Rwanda nk’ubwenegihugu bwe bw’inkomoko ndetse n’ ubw’Ubwongereza akesha kuba yarahabaye igihe kinini akora kandi aniga, akaba yarakoze mu nzego za leta z’aho nka Senior Economist mu biro by’imisoro n’imibereho y’abaturage (Department for Work and Pensions, Office of Rail and Road).

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka nibwo yatangazwaga ko agizwe umukuru wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, hari hashize imyaka irenga 15 atavugwa nyuma y’uko avuye mu Rwanda mu buryo butavugwaho rumwe mu mwaka wa 2008.

Icyo gihe ubwo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi mu Ugushyingo 2008 yaje gutabwa muri yombi n’urwego rwakoraga iperereza ku byaha rwitwaga Criminal Investigation Department (CID) akekwaho ruswa, aho yafunzwe igihe kigera ku cyumweru gusa, aza kurekurwa ataburanishijwe.

Mbere y’uko ajya kuri uriya mwanya muri Minisiteri y’uburezi, Dr Justin Nsengiyumva yabanje kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda. Amakuru akavuga ko avuye mu Rwanda, agiye muri Kenya kwiga Master’s mu ishami rya Economic Policy and Management hamwe na ‘degree’ mu ubucuruzi, nk’uko bigaragara mu mwirondoro we.

Nsengiyumva, yakomereje amashuri mu Bwongereza aho yigiye impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ubukungu muri University of Leicester. Muri icyo gihugu, ni naho yaboneye ubwenegihugu,  ari naho yakoze imirimo itandukanye mbere yo kugaruka mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, turimo

Umwirondoro we ugaragaza ko afite ubunararibonye mu bugenzuzi bw’ibigendanye n’ubukungu, Politiki za leta, n’imitegekere y’inzego za leta. Inyandiko zimwe zo mu Bwongereza zigaragaza ko Dr Nsengiyumva ubu afite imyaka 54.

Mu mwirondoro we watangajwe na Banki Nkuru y’u Rwanda nyuma y’uko mu kwezi kwa Gashyantare(2) agizwe umuyobozi wayo wungirije, bavuga ko ubwo yari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi yayoboye kandi yakoranye n’abandi neza mu gushyira mu ngiro Politike ya leta yo guhindura uburezi bw’u Rwanda bukava mu Gifaransa bujya mu Cyongereza.

Nyuma y’uko avuye muri Ministeri y’uburezi akava no mu Rwanda, yongeye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yagirwaga umukuru wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Dr Justin Nsengiyumva abaye Minisitiri w’intebe wa 12

Minisitiri w’intebe mu Rwanda ni we uba ari umukuru wa guverinoma, ashyirwaho kandi akavanwa ku mirimo na Perezida wa Repubulika, nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga. Kugeza ubu nta mpamvu iramenyekana yaba yateye Perezida Paul Kagame gukuraho Dr Edouard Ngirente akamusimbuza Dr Nsengiyumva.

Ingingo ya 124 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura. Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.

Muri iyo minsi 15 uhereye ubu byitezwe ko hazashyirwaho abagize guverinoma nshya, gusa uko bigaragara  nta mpinduka nini zitezwe muri guverinoma, kereka gutungurana kuko guverinoma yose yasaga nk’ aho idadiye kandi ntabibazo bikomeye birimo.

Dr Nsengyumva Justin abaye Minisitiri w’intebe wa 12 w’u Rwanda:

Dore uko bagiye bakurikirana kuva u Rwanda rwabona ubwigenge bukayoborwa na Repubulika

  1. Grégoire Kayibanda : 1961 – 1962
  2. Sylvestre Nsanzimana :1991 – 1992
  3. Dismas Nsengiyaremye :1992 – 1993
  4. Agathe Uwilingiyimana: 1993 – 1994
  5. Jean Kambanda: Mata(4) – Nyakanga(7) 1994
  6. Faustin Twagiramungu : 1994 – 1995
  7. Pierre-Célestin Rwigema : 1995 – 2000
  8. Bernard Makuza: 2000 – 2011
  9. Pierre-Damien Habumuremyi : 2011 – 2014
  10. Anastase Murekezi : 2014 – 2017
  11. Edouard Ngirente: 2017 – 2025
  12. Justin Nsengyumva: 2025 –

Dr. Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’intebe wa 12 mu mateka y’u Rwanda usanzwe  afite uburambe buhambaye mu bukungu, muri politike, ndetse no mu mirimo mpuzamahanga, yitezweho gushyira imbaraga nshya mu miyoborere ishingiye ku bumenyi ndetse no kongerera ubushobozi igihugu mu guteza imbere abaturage bose muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *